Kigali

Ibyihariye kuri Achi wabaye Minisitiri w'Intebe wa Côte d'Ivoire wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/12/2024 10:13
0


Patrick Jérôme Achi wabaye Minisitiri w'Intebe wa Côte d'Ivoire n'umugore we Florence Atse Achi, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.



Achi wayoboye Guverinoma ya Cote d'Ivoire muri Werurwe 2021- Ukwakira 2023 aherekejwe n'umugore we, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024.

Bafashe umwanya basobanurirwa amateka asharirirye u Rwanda rwanyuzemo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bunamira n'inzirakarengane zazize Jenoside ziruhukiye muri uru rwibutso.

Jerôme Achi ni muntu ki?

Patrick Jerôme Achi (wavutse ku ya 17 Ugushyingo 1955) ni umunyapolitiki wo muri Cote d'Ivoire wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu kuva muri Werurwe 2021 kugeza Ukwakira 2023 muri Guverinoma ya Perezida Alassane Ouattara.

Ni umunyamuryango w’sihyaka rya Rally of Republicans (RDR). Yize muri kaminuza ya Supélec na Stanford, aho yaminuje mu bwenjeniyeri n’ibirebana n’ibikorwa remezo. Yakoze kandi nk'umuvugizi wa Guverinoma ya Perezida Alassane Ouattara.

Mbere y’ibi, yari umunyamabanga mukuru muri Perezidansi kuva muri Mutarama 2017, mbere yo kuzamurwa mu ntera akaba Minisitiri, mu gihe kimwe yari n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu ishinzwe politiki y’ubukungu, inshingano yagumanye ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe.

Ku ya 13 Mata 2022, PM Achi yeguye ku mirimo ye hamwe na Guverinoma ye, ariko aza gusubizwa mu nshingano na Perezida Ouattara mbere yo gukurwaho ku ya 6 Ukwakira 2023 ubwo Guverinoma yose ya Cote d'Ivoire yaseswaga. Achi yeguye ku mugaragaro ku nshuro ya kabiri ku ya 18 Ukwakira 2023.

Achi, wavukiye i Paris kuri Se ukomoka muri Cote d'Ivoire na nyina w'umufaransa, yize mu Bufaransa no muri Amerika.

Achi afite impamyabumenyi ya Bachelor mu Bugenge (Physique) yakuye muri Université de Cocody i Abidjan, impamyabumenyi ya ‘Master’s’ mu bijyanye n’amashanyarazi yakuye muri École Supérieure d'Électricité de Paris (SUPELEC) n’impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bya siyansi yakuye muri kaminuza ya Stanford, muri California.

Ku ya 16 Mata 2020, Achi yatangaje ko bamusanzemo COVID-19 akishyira mu kato kugeza bamumenyesheje ko yayikize. Muri Gicurasi 2021, yajyanywe i Paris mu bitaro igitaraganya bamusangamo umunaniro ukabije.

Afite abana 5. Nyina wa Achi, Marianne Le Du aherutse kwitaba Imana, aho yaguye mu Bufaransa mu Gushyingo 2023.


Patric Achi wabaye Minisitiri w'Intebe wa Cote d'Ivoire n'umugore we basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Bafashe umwanya basura Urwibutso, basobanurirwa amateka


Abanyamahanga basura Inzibutso za Jenoside mu Rwanda bahamya ko ari ahantu hakwiye ho gusura kuko hafite amasomo akomeye hasigira uwahasuye        






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND