Kigali

MC Philos, intiti mu miti yaminuje mu mategeko ashimwa nk'umunyeshuri w'indashyikirwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2024 23:33
0


Nsengeyukuri Jean Damascene [Mc Philos] yashimwe nk’umunyeshuri w’indashyikirwa mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 21 muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).



Nsengeyukuri Jean Damascene, uzwi cyane ku izina rya Mc Philos mu muco nyarwanda, yabaye umunyeshuri w’indashyikirwa ubwo yarangizaga amasomo ye y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri ULK mu ishami ry’Amategeko. 

Ni impamyabumenyi yiyongereye ku zindi asanganywe zirimo iy'Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'Imiti (Pharmacy) n'indi y'Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's) yahawe mu 2019 muri "Procurement and Supply Chain Management" yakuye muri University of Kigali.

Mu muhango w’itangwa ry’impamyabumenyi wabereye kuri ULK na ULK Polytechnic ku wa 13 Ukuboza 2024, Nsengeyukuri yashimwe nk’umunyeshuri w’indashyikirwa wahize abandi bose mu ishami ry’amategeko, ahabwa ishimwe ryihariye na Unguka Finance kubera ubwitange n’ubuhanga yagaragaje mu masomo yose yize.

Muri uyu muhango, Umushyitsi Mukuru yari Dr. Rose Mukankomeje, umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC), wabaye amateka yihariye ku banyeshuri 1187 bahawe impamyabumenyi muri kaminuza ya ULK.

Prof. Dr. Rwigamba Balinda, washinze ULK, yashimye cyane intambwe imaze guterwa n’iyi kaminuza, igaragaza ko imaze gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 41,145.

InyaRwanda.com yamenye ko Nsengeyukuri yagaragaje ubushobozi buhambaye n’ubwitange ku rwego rwo hejuru mu gihe cy’amasomo ye muri Kaminuza ya ULK.

Yaranzwe no gukora cyane, by’umwihariko akaba intangarugero mu gusobanura no gufasha bagenzi be gusobanukirwa neza amasomo ajyanye n’amategeko. Ku bw’ibyo, afatwa nk’icyitegererezo cy’umunyeshuri w’intangarugero, uharanira kugera ku rwego rwo hejuru mu myigire no mu mibereho ye.

Nsengeyukuri usanzwe umenyerewe mu gisata cy’umuco ni umuntu wimakaza indangagaciro nyarwanda nk’ubwangamugayo, umurimo, gukunda igihugu n’izindi ndetse agaragaza umurava n’ubushake bwo gukomeza kwiga no gufatanya n’abandi guteza imbere igihugu.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda.com, Nsengeyukuri yashimiye Imana, agaragaza ko ari yo yamufashije kugera ku byo yagezeho. Yifashishije amagambo aboneka muri Zaburi agira ati:"Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye”. Yakomereje ku magambo aboneka mu Abafilipi agira ati: "Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga."

Yongeraho ati: "Hashimwe Imana yabaye mu ruhande rwanjye"." Yongeyeho ko yifuza gukomeza kwiga no kongera ubumenyi bwe kugira ngo atange umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu. Yakomeje agira ati: ”Uru ni urufunguzo rw’ahazaza hanjye, kandi nzakoresha ubumenyi nahawe kugira ngo mfatanye n’abandi guteza imbere igihugu cyacu.”

Uretse kuba umunyeshuri w’indashyikirwa mu bijyanye n’amategeko, Nsengeyukuri ni umuhanga mu by’imiti (Pharmacist) wanamamaye mu bijyanye n’umuco Nyarwanda, by’umwihariko mu mihango y’ubukwe no mu birori by’umuco.

Izina rye, Mc Philos, rimenyerewe mu bukwe nyarwanda cyane cyane gusaba no gusabwa abageni aho akoresha ubuvanganzo n’ikeshamvugo binogeye amatwi. Ni umwe mu bantu bitanga mu kubungabunga no guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu buvanganzo no mu birori by’umuco.

Ubuhanga n’umurava bya Mc Philos ni urugero rwiza rugaragaza ko ubwitange, indangagaciro, n’ikinyabupfura ari byo rufunguzo rwo kugera ku ntsinzi. Yiyemeje gukomeza urugendo rw’ubumenyi no gukoresha ibyo yize mu iterambere ry’igihugu, ashimangira ati: "Imihigo irakomeje".


Mc Philos yashyikirijwe igihembo cy'umunyeshuri wahize abandi muri kaminuza ya ULK mu 2024


Nsengeyukuri yahawe igihembo cy'ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) y'ishimwe ku bw'umuhate yagaragaje mu kwiga no gutsinda neza


Ibyishimo byari byose kuri Nsengeyukuri nyuma yo gushimirwa na Kaminuza ya ULK


Umuyobozi w'ishami ry'amategeko muri ULK, Ndiyaye Innocent yanyuzwe n'umusaruro wa Nsengeyukuri


Abayobozi muri Kaminuza ya Kigali bishimiye ko Nsengeyukuri yahawe igihembo cy'indashyikirwa abikwiye


Nsengeyukuri yari anezerewe cyane ubwo yahabwaga igihembo cye nk'umunyeshuri w'indashyikirwa


Nsengeyukuri yashimiye umuyobozi w'ishami ry'amategeko muri ULK ku bw'imiyoborere ye inoze amushyikiriza impano


Prof. Dr Rwigamba Balinda ni we washinze Kaminuza ya ULK


Umuyobozi w'inama nkuru y'amashuri makuri na za kaminuza, Dr. Rose Mukankomeje ni we wari Umushyitsi Mukuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND