Abarasita bo mu Karere ka Rubavu banditse basaba gukora urugendo rw'amahoro rwo kwamagana Dr. Apôtre Paul Gitwaza wavuze ko "Rastafarian ari idini rya Satani".
Umuyobozi w'uyu muryango, Steven Gakiga yabwiye InyaRwanda ko "Dukeneye ko Apôtre Gitwaza adusaba imbabazi cyangwa se agahindura imvugo."
Yavuze ko basabye kwigaragambya kugira ngo bagaragaze ukuri ku 'mibereho n'imyemerere y'abarasita."
Gakiga yavuze ko bandikiye ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu, ndetse bamenyesheje Polisi ikorera muri kariya Karere ariko 'dutegereje ko tuzahabwa uburenganzira'.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi Baruwa bayanditse kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, aho bategereje igisubizo mu gihe kiri imbere.
Steven Gakiga yavuze ko Apôtre Gitwaza yibeshye cyane ku myemerere ya Rastafarian kandi 'yari kuvuga ibyo mu idini rye gusa akareka ibijyanye na Rastafarian.'
Tariki 7 Ukuboza 2024, Intumwa y'Imana Gitwaza ari mu mujyi wa Queensland mu gihugu cya Australia, yavuze ko Rasitafari ari idini rya Satani.
Ni mu ruhererekane rw’ivugabutumwa yise ‘Divine Provision’. Ni ibiterane byitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko, abayobozi b’amatorero anyuranye, abapasiteri, ba Bishop n’abandi bari banyotewe no kumva inyigisho z’Intumwa y’Imana.
Mu gihe cy'amasaha abiri n'iminota 50', Gitwaza yibanze cyane ku kubwira abashumba b'amatorero imyitwarire ikwiriye kubaranga; ndetse n'uburyo bakwiye gufasha Abakristu gusabana n'Imana binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Ku munota wa 30', atangira yumvikanisha ko bidakwiriye ko umukobwa wambaye ipantalo ahagaragara ku rubyiniro abwiriza cyangwa se aririmba; ni mu gihe ku munota wa 32' ho yitsa cyane ku kuvuga ko nta mwana w'umuhungu wemerewe kujya ku ruhimbi afite amaherena, ndetse n'imisatsi y'amarasita ku mutwe.
Arakomeza ati "Nta mwana w'umuhungu wemerewe kuza aririmba aha afite amarasita, ya misatsi y'amarasita, Oya!"
Yavuze ko "Ariya marasita ni idini ryitwa Rasitafari. Rasitafari ni idini rya Sitani. Rero abana barabyambara batazi ibyo ari byo. Genda wiyogosheshe ugire umusatsi mwiza."
Apotre Gitwaza yabwiye urubyiruko n'abandi bari mu materaniro ye bafite imisatsi y'amarasita kuyihindura hakiri kare 'kuko ni ko umuco wanyu umeze'. Ati "Ni na ko Bibiliya idusaba."
Akomeza agira ati "Ibi mbabwira mbivuga hose, kuko njye nzi ukuri kwabyo, nzi n'ibibyihishemo. Umwuka w'urumogi n'ubutinganyi bihera mu musatsi. N'iyo Imana igiye ku gukoresha ihera mu musatsi."
Ibaruwa yanditswe y'abarasita b'i Rubavu basaba uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro
Apôtre Gitwaza aherutse gutangaza akomeje ko Rasitafarian ari idini rya Satani
TANGA IGITECYEREZO