Kigali

Kigali: Hafashwe moto 50 abazitwaye bagendera mu nkengero z’umuhanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/12/2024 8:00
0


Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), mu bikorwa byo kugenzura ko amabwiriza rusange agenga umuhanda yubahirizwa, mu mpera z’icyumweru gishize mu Mujyi wa Kigali ryafashe amapikipiki 50 abayatwaye bagaragaye bagendera ku nkengero z’umuhanda (bordures).



Itegeko rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo mu ngingo ya 48, rivuga ko Uretse iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n'ibimenyetso, utuyira turi ku mpande z'umuhanda n'inkengero zigiye hejuru bihariwe abanyamaguru.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi ari gahunda y’ibikorwa bigamije kubungabunga umutekano wo mu muhanda no guca akajagari.

Yagize ati: “Tumaze igihe kirekire muri gahunda ya Gerayo Amahoro, dukangurira abatwara ibinyabiziga cyane cyane amapikipiki, kwirinda imyitwarire yose ishobora kuba intandaro y’impanuka no guteza akajagari mu muhanda.

Usanga akenshi hari imyitwarire ibujijwe bamwe mu batwara moto bafata nk’aho ibyo bakora byemewe nko kunyura mu nzira z’abanyamaguru, mu nkengero z’umuhanda, kunyuraniraho iburyo, gusesera mu binyabiziga n’ibindi. Turabibutsa ko ibyo byose bitemewe kandi biri mu biteza impanuka.”

SP Kayigi yihanangirije abakomeje gukoresha nabi umuhanda nkana ko batazihanganirwa, bityo ko ibi ari ibikorwa bizakomeza hirya no hino abazabifatirwamo bakabihanirwa.

Eugene Sindikubwabo umwe mu bafatiwe moto, bamusanze agendera ku nkengero z’umuhanda, yavuze ko n’ubwo yabikoraga atari umuco mwiza asaba bagenzi be kwigenzura no kwisubiraho bagakosora amakosa abagaragaraho.

Yagize ati: “Kugendera mu nkengero z’umuhanda ni ibintu mbere nanjye numvaga atari ikosa rikomeye, twabikoraga kenshi dushaka kwihuta ariko bakimara kumfata byatumye ntekereza. Mu by’ukuri uretse no kuba bikurura akajagari mu muhanda kunyura mu nkengero zawo biteza n’impanuka ugasanga iyo utagonganye na mugenzi wawe utwaye moto, ugonga umunyamaguru.”

Sindikubwabo yavuze ko nasubira mu muhanda azihatira kubahiriza amategeko y’umuhanda yirinda icyateza impanuka cyose, agira inama bagenzi be batarafatirwa muri iri kosa, kuricikaho kuko kwihutira kugera aho bajya byatuma batagerayo ntacyo bimaze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND