Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Domitilla Mukantaganzwa, yagaragaje umuti urambye w'ubwinshi bw'imanza ziri mu nkiko, nka kimwe mu bibazo byihutirwa azaheraho ashakira ibisubizo mu nshingano aherutse guhabwa.
Nyuma y'uko agizwe
Perezida mushya w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yatangaje
ibyihutirwa agiye guheraho muri izi nshingano, avuga ku bwumvikane, nk'umuti abona wakemura ikibazo
cy'ubwinshi bw'imanza ziri mu nkiko.
Mu butumwa bwe yagize
ati: "Ubwinshi bw'ayo madosiye kubukemura si ikindi, kubukemura ni no kubanza kumenya ayo madosiye ari mu bihe byiciro hashingiwe ku
cyarezwe. Icyarezwe rero, cyane cyane navuga nk'ibyaha byo mu rwego
mbonezamubano. Izo ni imanza ushobora gufasha ababuranyi kumvikana. Yemwe mu
manza mpanabyaha na ho hari ibyaha bibaho ushobora gukoresha icyo nagereranya
no kumvikana; kumvikanisha uwakoze icyaha n'uwagikorewe, nabyo bikaba
byakwihutisha ubutabera.
Yakomeje agira ati: "Kugira
ngo rero ubwo bwinshi bw'amadosiye cyangwa ubw'imanza bukemuke, ni uko umuntu
abanza kumenya ayo madosiye ni ayahe, ari mu bihe byiciro? Kuko nta dosiye isa
n'indi, nta n'iba ifite uburemere bumwe n'indi."
Mukantaganzwa yagaragaje
ko uburemere bw'amadosiye buba butandukanye kuko hari iba yororshye hakaba
n'indi isaba ubushakashatsi, akomoza ku ngamba abona ishobora gutanga umusaruro
urambye ayihuza na Politiki u Rwanda rwafashe ishyize imbere ubwumikane
bw'Abanyarwanda.
Ati: "Ni ingamba yo
gufatanya n'izindi nzego, abaturage bakigishwa ko gukemura ibibazo unyuze mu
nkiko atari bwo buryo bwonyine bafite."
Mu byo agiye guheraho mu
nshingano nshya aherutse guhabwa, harimo gufatanya n'abandi gushaka ibisubizo
by'ibibazo bizwi birimo n'iki cy'ubwinshi bw'amadosiye ari mu nkiko, ikibazo
cy'ubuke bw'abakozi, ikibazo cyo kutanyurwa aho abenshi binubira kutabona
ubutabera bukwiye n'ibindi.
Umuhango wo kurahira kwa
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa na Visi Perezida
w'Urukiko rw'Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga
Amategeko, kuwa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024.
Ubwo yarahiraga, Domitilla Mukantaganzwa
yijeje Perezida Kagame ko inshingano bahawe bazazubahiriza neza.
Ati: “Turabizeza ko
inshingano mwaduhaye tuzumva neza kandi ko tuzaharanira kuzikora uko bikwiye.
Tuzaharanira guha Abanyarwanda ubutabera kandi butanzwe mu gihe gikwiye.
Tuzakora uko dushoboye kugira ngo ubutabera dutanga burusheho kugirirwa
icyizere.”
Mukantaganzwa yavuze ko
Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda hari intambwe nziza rwateye nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi ariko hakiri byinshi bikeneye kugerwaho n’ibikeneye kunozwa
bityo we na Visi Perezida bazaharanira ko bigerwaho.
Ati: “Duharanira uko
ubudakemwa, kubazwa inshingano no gukora umurimo unoze bishinga imizi byose mu
nyungu z’ubutabera bubereye u Rwanda.”
Perezida w’Urukiko
rw’Ikirenga mushya, Domitilla Mukantaganzwa, afite imyaka 60. Mbere y’izi
nshingano yari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugurwa ry'Amategeko,
kuva mu Kuboza 2019.
Amaze imyaka igera kuri 30 akora mu bijyanye n’amategeko mu nzego zitandukanye, aho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inkiko Gacaca akaba yaranabaye Komiseri muri Komisiyo ishinzwe kwandika Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Mukantaganzwa Domitilla yagaragaje iby'ibanze agiye guheraho mu nshingano nshya nka Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, yumvikanisha ko ashyize imbere ubwumvikane bw'Abanyarwanda
Ubwo yarahiriraga izi nshingano, yijeje Abanyarwanda ubutabera bwuzuye
TANGA IGITECYEREZO