Kigali

Impungenge z’Abepisikopi bo mu Rwanda ku kibazo cy'ubuhakanyi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/12/2024 16:29
0


Mu gihe turi kwizihiza Yubile y’imyaka 125 Iyogezabutumwa rigeze mu Rwanda, Abepisikopi bo mu Rwanda bagarutse ku kibazo cy'ubuhakanyi, aho bavuga ko ubu buhakanyi bukomeje gufata indi ntera muri iki gihe. Mu Ibaruwa bageneye Abakristu, Abepisikopi bagaragaje impungenge k’uburyo ubuhakanyi bwigaragaza cyane mu magambo no mu nyandiko.



Nk'uko byatangajwe n'Ikinyamakuru Kinyamateka, mu magambo yabo, Abepisikopi bagize bati: “Hari ubuhakanyi bwigaragaza mu magambo no mu nyandiko, ariko hari n’ubutigaragaza, nyamara buriho kandi bubangamiye ukwemera. 

Nubwo ubuhakanyi bwahozeho, muri iki gihe ho bwaramamaye ndetse buramamazwa kugera aho bufata ishusho y’ubugomeramana. Bigeze aho mu mpande zimwe z’isi, kwemera Imana byahindutse impamvu yo guhabwa urwamenyo, cyane cyane iyo umuntu abigaragarije mu ruhame.”

Abepisikopi bakomeje bagira bati: “Ubundi buhakanyi bwigaragariza mu buryo bw’imibereho n’imikorere. Koko rero, abantu bamwe na bamwe basigaye babaho kandi bagafata ibyemezo bikomeye by’ubuzima bwabo bwite cyangwa bw’ibihugu byabo, birengagije Imana.”

Iyi baruwa, ikubiyemo impanuro zigaruka ku kongera guharanira ukwemera no kwirinda imyitwarire n'imikorere itubahiriza amahame ya gikristu. Abepikopi basaba abakristu kongera gushyira imbere ukwemera n'ukwizera Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu buryo bafata ibyemezo by’ingirakamaro ku giti cyabo n'igihugu muri rusange. 

Iki kibazo cy'ubuhakanyi cyateje impaka ku isi yose, aho bamwe bavuga ko ari ikimenyetso cyo kugabanuka kw'ukwemera ku rwego mpuzamahanga. Nyamara, Abepisikopi barasaba abakristu kuba intangarugero mu kwerekana ukwemera kwabo no kutirengagiza Imana mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Bitewe n'ibihe turimo, aho ibintu byinshi bihinduka mu buryo bw’imyemerere n'imyitwarire, Abepisikopi basaba abakristu gukomeza kubaho ubuzima bugaragaza ukwemera n'ubushake bwo kugendera mu nzira z'Imana, ndetse no kwirinda guhindurwa no, guhabwa urwamenyo kubera kuba intangarugero mu kwemera kwabo.

 

Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND