Kigali

Ibidasanzwe ku itsinda 'Southside' ryadukanye injyana ya Dancehall itamenyerewe mu Rwanda - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/12/2024 13:01
0


Itsinda ry'abasore b'abanyamuziki baturuka mu Ntara y'Amajyepfo 'SouthSide,' ryahishuye uko ryiyemeje gukora umuziki uri mu njyana itamenyerewe mu Rwanda ya Dancehall, nyuma yo gushyira hanze indirimbo bise 'Panamera' ikaba ikoze muri iyi njyana.



Bamara Wrld, umwe mu bagize iri tsinda rya Southside yabwiye InyaRwanda ko izina ‘Panamella’ bahaye indirimbo yabo nshya risobanuye ko bazanye impinduka mu muziki w’u Rwanda ndetse na Afurika.

Ni mu gihe ubusanzwe izina 'Panamera' ni ubwoko bw'imodoka zihenze ku isi, aba bahanzi bakaba babihuza n'uko injyana bari gukora na yo iri kwigarurira imitima ya benshi.

Aba bahanzi batangiye gukora umuziki nk'itsinda muri 2019, bavuga injyana bazanye yitwa Dancehall, ikaba iri mu ziri kubica bigacika hirya no hino ku Isi.

Iri tsinda ahanini rigizwe n'abahanzi ndetse n'abatunganya ibihangano barenga icumi, bose bakaba babariza mu Ntara y'Amajyepfo ari ho bakomora n'izina biyise. 

Muri bo, harimo Bamara wrld, D pac, Kody, Coobeng, Yakarungu, Quenga, Sasha vibez, kcedo, Jama, Fox liffa, Director Umutagatifu na K.B hamwe n'aba producer Moves na Skidd.

Aba basore bakomeza bavuga ko injyana ya Dancehall bari gukora yakomotse ku njyana ya Reggae yo mu gihugu cya Jamaica, aho bayifata nk'umuco ndetse bakaba baragiye bayikunda cyane bakifuza kuyizana n’iwabo mu Rwanda nubwo isanzwe itahamenyerewe.

Intego y'aba bahanzi ni uguhuza iyi njyana ya Dancehall n'umuco Nyarwanda, ku buryo buri wese yajya ayumva cyangwa se akayiririmba ikamuryohera.

Aba basore basobanuriye InyaRwanda ko impamvu indirimbo yabo nshya igaragaramo abahanzi babiri bonyine mu igihe itsinda ribarizwamo abarenga umunani, bavuga ko byaturutse ku miterere yayo, ibyatumye bahitamo kuyikora ari babiri gusa [Bamara wrld na D_pac].

Iyi ndirimbo yabo ikubiyemo ubutumwa bwibutsa buri wese ufite igikorwa runaka ashaka gukora, kugikorana umwete adacitse intege kuko ko hari abatabasha kubona inzozi z’abandi. Ni indirimbo bakoze nyuma y'izindi bakoze nk’iyitwa 'It's Okay' n'izindi.

Kugeza ubu nk'itsinda, ‘Southside’ bafite ibihangano byinshi bikiri gutunganywa, bakaba basaba abakunzi b'umuziki gukomeza kubashyigikira kuko biteguye kubaha umuziki mwiza ukoranye ubuhanga. Ni mu gihe ku ruhande rwabo n’ubwo ibibaca intege bitabura, bahamya ko biteguye guhangana na byo binyuze mu gukora cyane.


Itsinda rya 'Southside' ryiyemeje guteza imbere injyana ya Dancehall mu Rwanda


Ni itsinda ry'abanyamuziki barenga 10


Barifuza gukundisha iyi njyana Abanyarwanda




Reba hano indirimbo 'Panamera' ya Southside

">


Umwanditsi: Iyakaremye Emmanuel (Director_Melvin _Pro)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND