Abakinnyi b'Abanyarwanda Nsengiyumva Ange na Nsengiyumva Vincent begukanye imidari ya ‘Supreme World Champion’ mu Irushanwa ry’Iteramakofe, Universe Boxing Champion ryatangiwemo amanota yemewe ku rwego mpuzamahanga.
Iyi mikino yakinwe mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki ya 8 Ukuboza 2024 muri Kigali Universe. Umunya-Uganda Joshina Lumunya n'Umunyarwanda Hagenimana Aimable nibo babimburiye abandi mu batarangeje ibilo 60. Barwanye uduce (rounds) tune tugizwe n’iminota ibiri maze birangira Hagenimana Aimable ariwe utsinda.
Mu batarangeje ibilo 67 Owen Isaac Kibira yacakiranhe na Murenzi Hassan. Byarangiye Owen Isaak ukomoka muri Gabon ari we utsinze nyuma yuko Murenzi Hassan yari yanakomeretse.
Mu batarangeje ibilo 63, Mathias Maciano yatsinze Mugisha Emmy wananiwe kurangiza umukino bitewe nuko akaboko ke kari kababaye, naho mu batarangeje ibilo 75 Umunyarwanda Ndayishimiye Patrick atsinda umunya-Ugand Henry Kasozi mu gace ka mbere.
Umukino nyamukuru wari utegerejwe na benshi ni uwahuje Umunyarwanda Nsegiyumva Vincent n'Umunya-Uganda Vincent Manguso mu batarengeje ibilo 86. Nsegiyumva Vincent ni we witwaye neza ahita anegukana 'Supreme World Champion’.
Undi mukino wari utegerejwe cyane ni uwo mu cyiciro cy'Abagore batarangeje ibilo 57 aho Umunyarwandakazi Nsegiyumva Ange yahigitse Sandra Attemo ukomoka muri Sweden. Iyi mikino yari yitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye barimo Bruce Melodie, Bwiza, DJ Pius, Element, Fuadi n'abandi.
Iri rushanwa ryateguwe bigizwemo uruhare na Sports Genix International isanzwe itegura imikino y’Iteramakofe muri Kigali Universe, binyuze mu biganiro yagiranye na Onesmo Alfred McBride Ngowi uyobora Ishyirahamwe ry’ababigize umwuga muri uyu mukino, WABA.
Nsengiyumva Ange na Nsengiyumva Vincent bitwaye neza
Ibyamamare bitandukanye byari bitabiriye iyi mikino
TANGA IGITECYEREZO