Tariki ya 9 Ukuboza ni umunsi wa 341 mu igize umwaka, hasigaye 22 ngo umwaka wa 2024 ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Buri mwaka ku ya 9
Ukuboza, hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, aho hirya no hino ku
Isi abaturage bakangurirwa kwirinda gutanga no kurwanya ruswa. Ni umunsi
washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ku ya 31 Ukwakira 2003.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1905: Mu
Bufaransa hatowe itegeko ritandukanya imikorere ya Leta n’iya Kiliziya.
1961: Icyahoze
ari Tanganyika cyigobotoye ubukoloni bw’Abongereza, gitangira kwigenga.
2008: Uwahoze
ari Guverineri wa Leta ya Illinois witwa Rod Blagojevich yatawe muri yombi
n’inzego z’ubuyobozi akurukiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gushaka
kugurisha umwanya wa Barack Obama muri sena, icyo gihe wari utararahirira kuba
Perezida.
2016: Muri
Nigeria, abakobwa babiri biturikirijeho ibisasu mu isoko riherereye mu Mujyi wa
Madagali maze abagera kuri 57 bahasiga ubuzima, abandi 117 barakomereka.
2016: Park
Geun-hye, wari Perezida wa Korea y’Epfo yegujwe n’Inteko y’Igihugu ashinjwa
amakosa ya politiki.
2017: Australia
yabaye igihugu cya 26 cyemeye kuzajya gisezeranya abashaka kubana bahuje
igitsina.
2019: Ahazwi
nko ku Cyirwa cy’Umweru muri Nouvelle-Zélande, iruka ry’ikirunga ryahitanye
abagera kuri 18.
Abavutse uyu munsi:
1973: Niyongabo
Venuste, Umurundi wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku maguru wanabaye uwa mbere
watsindiye umudali wa zahabu mu mikino ya Olempike.
1987: Kostas
Giannoulis, Umugiriki wakanyujijeho muri ruhago.
1988: Kwado
Asamoah, Umunye-Ghana wamamaye cyane akina umupira w’amaguru.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1565: Papa
Pius IV, wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Kinyejana cya 16.
1669: Papa Clement IV, wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatulika mu Kinyejana cya 17.
TANGA IGITECYEREZO