Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 5 Gashyantare 2025 ni umunsi wa 36 w’umwaka usigaje iminsi 329 ngo ugere ku musozo.
Dore bimwe mu byaranze
uyu munsi mu mateka:
789: Havutse
Ubwami bwa Maroc, Idris aba umwami wa mbere w’ubu bwami.
1597: Abayapani
b’Abakirisitu bishwe na Guverinoma nshya yari igiyeho bakekwaho kubangamira
umuryango w’Abayapani.
1778: Carolina
y’Epfo yabaye Leta ya kabiri kwemeza kwishyira hamwe kwa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
1885: Umwami
w’u Bubiligi Leopold II yatangaje Congo nk’umutungo we bwite.
1900: Leta
Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bemeje amasezerano ku bunigo bwa Panama.
1913: Abasirikare
barwanira mu kirere b’Abagereki, Michael Moutoussis na Aristeidis Moraitinis
babaye aba mbere kujya mu butumwa bwo mu kirere batwaye indege Farman MF.7
yagwaga ku mazi.
1917: Itegeko
Nshinga rinakoreshwa kugeza ubu rya Mexique ryaremejwe.
1918: Stephen
W. Thompson yarashe indege y’Abadage, iba intsinzi ya mbere y’Abanyamerika mu
ntambara yo mu kirere.
1924: Royal
Greenwich Observatory yatangije isaha ngenderwaho n’amahanga yose Greenwich
Time Signal.
1962: Perezida
w’u Bufaransa Charles De Gaulle yatangaje ko Algeria ihabwa ubwigenge.
1969: Yasser
Arafat yatorewe kuyobora umutwe w’umuryango wari ugamije kubohoza Palesitina.
1979: Koloneli
Denis Sassou-Nguesso yatorewe kuyobora ishyaka ry’abakozi muri Congo Brazaville
ryari ishyaka rimwe
1994: Cyprien
Ntaryamira waguye mu ndege yarimo perezida Habyarimana Juvénal yabaye Perezida
w’u Burundi.
1999: Umuhanga
mu iteramakofe Mike Tyson yakatiwe umwaka umwe wo gufungwa azira guhohotera
abashoferi babiri mu mpanuka yabaye.
2008: Inkubi
y’umuyaga ikomeye cyane yibasiye Amajyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
ihitana 57, iba ityo iya mbere mu kwica benshi nyuma y’iya tariki 31 Gicurasi
1985 yishe 88.
Bimwe mu bihangange byavutse
kuri iyi tariki:
1932: Cesare
Maldini, umukinnyi n’umutoza wo mu Butaliyani.
1984: Carlos
Tévez, Umunyabigwi muri ruhago ukomoka muri Argentine.
1985: Cristiano
Ronaldo, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal. Akinira Manchester
United.
1992: Neymar,
Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Bresil ukinira Paris St Germain.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
2005: Gnassingbé
Eyadema, wabaye Perezida wa Togo guhera mu 1967.
2010: Brendan
Burke, waharaniraga uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina.
2010: Harry
Schwarz, Umunyamategeko wo muri Afurika y’Epfo warwanyije Politiki
y’Ivanguraruhu, Apartheid.
TANGA IGITECYEREZO