Kigali

Perezida Kagame yashimangiye ubufatanye hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/12/2024 19:17
0


Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukoboza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko hakwiye kubaho ubufatanye bwimbitse hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye, hagamijwe kuzuzanya ku buryo buri gihugu cyunguka mu iterambere ry’Isi.Yanagarutse ku ngingo y’ihangana rihari hagati y’ibihugu bikomeye ku Isi.



Ibi  Perezida Kagame yabitangaje ubwo yifatanyaga n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Emir Sheikh Tamim bin Hamad al Thani hamwe n’abandi bayobozi bakuru n’abanyacyubahiro bitabiriye inama ya Doha Forum, iri kubera i Doha muri Qatar.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yanagarutse ku ngingo y’ihangana riri hagati y’ibihugu bikomeye ku Isi, avuga ko ridakwiye gukoma mu nkokora ubufatanye bwifuzwa mu guharanira inyungu rusange z’abatuye Isi, cyane cyane abatuye ibihugu bikennye.

Ati: “Ibyemezo by’Isi bikwiye kugirwamo uruhare n’impande zose, bigamije inyungu za bose aho kuba iz’umwe.”

Doha Forum, yatangijwe mu mwaka wa 2000, igamije kuba urubuga rufasha abayobozi n’impuguke kuganira ku buryo bwo gukemura ibibazo byugarije Isi. Ku rwego rw’ubukungu, imibare yerekana ko ibihugu bikennye bishobora kungukira Miliyari $600 buri mwaka, mu gihe habaho imikoranire ihamye hagati  yabyo n'ibikize cyane cyane mu bijyanye no gukuraho inzitizi z’ubucuruzi no kongera ishoramari.

Muri Qatar kandi, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Børge Brende, Perezida w’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum), byibanze ku myiteguro y’inama izwi nkaAI Summit on Africa izabera i Kigali muri Mata 2025.

Yanahuye kandi na Dr. Christoph Heusgen, Umuyobozi wa Munich Security Conference, baganira ku bibazo by’umutekano ku rwego rw’isi n’ibikomeje kugora umugabane wa Afurika.


Ibiganiro by’uyu mwaka byibanze ku gushishikariza abatuye Isi guhanga udushya mu buryo bwo kubaka Isi itekanye kandi itajenjeka mu guharanira amahoro n’ubutabera.

Mu mibare yashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi mu 2024, ibihugu bikize bigize 16% by’abatuye Isi, ariko bigabana hafi 80% by’umutungo w’Isi yose. Ibihugu bikennye, bifite 84% by’abatuye Isi, byihariye 20% gusa. Icyuho gikabije muri ubu bukungu cyerekana ko iterambere ridaha amahirwe angana abatuye Isi bose.

Urugero, umusaruro Mbumbe ku muturage mu bihugu bikize wari hafi $47,000 mu 2023, mu gihe ibihugu bikennye byari munsi ya $1,500. Ibi bigaragaza imbogamizi zishingiye ku bukungu n’imiyoborere, zituma iterambere ritihuta mu bihugu bikennye.

Raporo ya Banki y’Isi yerekana ko gufasha ibihugu bikennye kugera ku bukungu burambye bishobora gutwara ibinyejana byinshi mu gihe nta bufatanye bwimbitse bwabaho.

Inzego mpuzamahanga nka OECD(Organization for Economic Cooperation and Development) na Banki y’Isi zisaba ubufatanye hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye mu rwego rwo gukuraho inzitizi mu bucuruzi, gushora imari mu bihugu bikennye no gukomeza gushyira imbere gahunda ziteza imbere abatuye Isi.





TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND