Mu gihugu cya Siriya, hari ibyishimo bidasanzwe n'ubusabane by’akarere kose nyuma y’aho ubutegetsi bwa Bashar al Assad burangiye nyuma y’imyaka isaga 50. Abaturage bo mu mijyi ya Damaskus, Aleppo na Homs bakoresheje amasasu n’imyotsi, bishimira ko basubiye mu buzima bwisanzuye nyuma y’imyaka myinshi y’ubwicanyi n’ubutegetsi bubi.
Nyuma y'uko mu masaha y'igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 08 Ukuboza 2024, abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Assad batangaje ko bamukuyeho ubu Siriya yongeye kwigenda ,imbaga y’abantu mu byishimo byinshi yateraniye mu bazunguza ibendera ry’impinduramatwara muri iki gihugu nk'uko bitangazwa na Aljazeera.
Ni amashusho yibukije iminsi ya mbere y’imyivumbagatanyo y’Abarabu, mbere y’igitero simusiga ndetse n’imyigaragambyo y’inyeshyamba byinjije igihugu mu ntambara.
Televiziyo ya leta ya Siriya yashyize ahagaragara amashusho yo mu ntangiriro z'icyumweru aho itsinda ry’inyeshyamba zivuga ko Assad yahiritswe kandi imfungwa zose zararekuwe. Bahamagariye abantu kubungabunga inzego za Leta ya Siriya yigenga.Nyuma inyeshyamba zatangaje isaha yo gutaha i Damasiko.
Guhera Saa yine z'ijoro kugeza Saa kumi n'imwe za mu gitondo kuri iki Cyumweru. Abagabo barashe amasasu yo kwishima mu kirere ndetse bamwe bazunguza ibendera rya Siriya rifite inyenyeri eshatu.
Kugeza ubu ntawe uzi aho Bashar al Assad aherereye nk'uko bitangazwa na BBC.Abenshi mu
baturage baravuga ko uyu ari umunsi w’ibyishimo n’impinduka zishimishije.Umwe yagize ati“Ntabwo twigeze twumva ibyishimo nk'ibi mu myaka myinshi ishize, byari bibabaje
ariko icyi ni igihe cy’ibyishimo''.
Ibyo bishimangira ko nyuma y'intambara n'ubutegetsi bwa Bashar al Assad, abantu benshi basubiye ku nzozi zo kubona Siriya ifunguriwe ahazaza heza.
Bishimiye ivanwaho ry'ubutegetsi bwa Assad/Foto:AFP
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO