Musanze FC yatsinze Iiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'u Rwanda ibintu bikomeza kuba bibi kuri Kiyovu Sports ikomeje kuba iya nyuma.
Kiyovu
Sports yari yakiriye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda,
Rwanda Premier League 2024-25.
Ni umukino
amakipe yombi yamanutse ashaka gutsinda, kuko mbere y’umukino Kiyovu Sports yari
ifite amanota atandatu iri ku mwanya wa nyuma, Musanze FC yo mbere y’umukino
yari ku mwanya wa 13 n’amanota Icyenda.
Ni umukino
watangiye Musanze FC yataka izamu rya Kiyovu Sports. Uburyo bwageragejwe n’abakinnyi
nka Adeaga Johanson, Sulley Mohammed na Ntjyinama Patrick amahirwe yagumye kuba
make ku ikipe ya Musanze FC, kuko ubwo buryo bwakuwemo n’umuzamu wa Kiyovu
Sports Ishimwe Patrick.
Ikipe ya
Kiyovu Sports nayo yagumye kugerageza uburyo butandukanye mu gice cya mbere,
kuko Karim Machenzi yagumye kugerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Musanze
FC, gusa ba rutahizamu ba Kiyovu Sports bananirwa gutsinda igitego mu izamu rya
Musanze FC ryari ririnzwe na Nsabimana Jean De Dieu. Igice cya mbere cyarinze
kirangira nta kipe irabona igitego kuko cyarangiye ari ubusa ku busa.
Igice cya kabiri nacyo cyagarutse amakipe yombi afite gahunda yo kwatakana imbaraga zidasanzwe, kuko abazamu ku mpande zombi, bagumye kuba maso kuko buri muzamu yakuyemo uburyo bukomeye butatu mu gice cya kabiri.
Ku munota wa
85 Musanze FC yazamutse ari simusiga imbere y’izamu rya Kiyovu Sports maze Nkurunziza Felicien arekura ishoti rikomeye ryabyaye igitego cya mbere cya Musanze FC. Kiyovu
ikimara kurya igitego yagumye kwatakana imbaraga zidasanzwe, maze ku munota wa
90, umunya Senegal Shelf Bayo arata igitego cyari kugarura mu mukino Kiyovu
Sports.
Umukino warangiye Musanze FC ifite igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports maze iyi kipe yo ku Mumena iguma ku mwanya wa nyuma n'amanota arindwi, Musanze FC yo ifata umwanya wa 11 n'amanota 12.
Mu yindi mikino yakinwe muri shampiyona y'u Rwanda, Marines FC yanganyije na Rutsiro FC igitego kimwe kuri kimwe, maze Rutsiro ijya ku mwanya wa 10 n'amanota 14, Marines yo ijya ku mwanya wa Munani n'amanota 16.Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa
Kiyovu Sports ikomeje kuguma mu myanya mibi nyuma yo gutsindwa na Musanze FC
Marines FC yaguye miswi na Rutsiro igitego kimwe kuri kimwe
TANGA IGITECYEREZO