Kigali

Amateka ya ‘Cathédrale Notre-Dame de Paris’ yatashywe mu birori byitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu barenga 50

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/12/2024 12:15
0


Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu i Paris mu Bufaransa habereye umuhango wo gutaha Cathédrale Notre-Dame de Paris yavuguruwe nyuma y'aho yibasiwe n'inkongi muri Mata 2019.



Ni ibirori byitabiriwe n'Abakuru b'Ibihugu barenga 50 nk'uko byari biteganyijwe, barimo Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky n'abandi banyacyubahiro.

Ubwo iyo nyubako yashyaga mu 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yari yijeje ko igomba kubakwa mu myaka itanu ikaba yongeye gufungurwa.

Iyi Kiliziya yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1163, imirimo yo kuyubaka yarangiye mu mwaka wa 1345 itwaye imyaka 182. Ni inyubako ibitse amateka menshi y’imyaka hafi igihumbi y’umujyi wa Paris n’u Bufaransa muri rusange kuko niho Napoleon yimikiwe.

Iyi Cathédrale imaze imyaka 850, mu 2019 yangijwe n’inkongi y’umuriro, nyuma yo kuvugururwa, kuri ubu yiteguye kongera kwakira abashyitsi, ba mukerarugendo ndetse n’abaza kuhasengera.

Ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro mu myaka itanu ishize, imibare yagaragazaga ko nibura iyi nyubako yasurwaga na ba mukerarugendo Miliyoni 13 buri mwaka, ikaba yari ifite umunara ureshya na metero 69 n’inzogera 13 zose zitwa Emmanuel.

Iyi Kiliziya irusha umunara wa Eiffel, yanashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO. Ni mu gihe igisenge cyahiye cyari gikozwe n’ibiti hafi ya cyose ariko ibiba imbere muri kiliziya byari byakuwemo mu gihe yari irimo gusanwa.

Umwami w’u Bwongereza, Henry VI, yayise Umwami w’u Bufaransa mu ntambara y’iminsi 100. Iyi nyubako ntabwo yari ibitse amateka ya Kiliziya Gatolika gusa kuko no mu mpinduramatwara y’u Bufaransa, yahinduwe ububiko bw’ibiribwa na divayi.

Gusana iyi Cathédrale byakozwe n’ibigo bigera kuri 250 ndetse n’amagana y’inzobere. Uyu mushinga watwaye hafi Miliyoni 700 z’amayero ndetse watewe inkunga ingana na Miliyoni 846 z’amayero yavuye mu bihugu 150.

Mu Ukuboza 2023 Perezida Macron yatangaje ko yatumiye Papa Francis mu birori byo kongera gutaha iyi Cathédrale, ariko uyu Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gaturika muri Nzeri 2024, yatangaje ko atazaboneka muri ibyo birori.


Inyubako ya Cathedrale Notre-Dame de Paris yongeye gufungura amarembo nyuma y'imyaka itanu ifashwe n'inkongi y'umuriro


I Paris habaye ibirori bikomeye byo gufungura ku mugaragaro iyi kiliziya


Ni ibirori byahuje Abakuru b'Ibihugu n'abanyacyubahiro baturutse hirya no hino ku Isi


Donald Trump yitabiriye ibi birori


Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk yari ahari


Imbere muri iyi kiliziya


Ubwo yafatwaga n'inkongi y'umuriro mu 2019


Umushinga wo gusana iyi nyubako watwaye miliyoni zisaga 700 z'amayero
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND