Kigali

Ntucikanwe! MTN na Tecno byatangiye gutanga impano z'iminsi mikuru ku bakiliya babyo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/12/2024 10:35
0


Mu gihe iminsi mikuru isoza umwaka yegereje, Ikigo gikora kikanacuruza telefone zigezweho cya Tecno ishami ry’u Rwanda, ku bufatanye na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda byinjije abakiliya babyo muri ibi bihe biba bitegerejwe na benshi, bitanga impano na poromosiyo bishimishije.



Guhera tariki 7 Ukuboza 2024 kugeza tariki 4 Mutarama 2025, umuntu uzajya ugura telefone yo mu bwoko ubwo ari bwo bwose bwa Tecno agashyiramo simcard ya MTN ya 4G, azajya ahita ahabwa impano ya 15GB za internet n’iminota 300 yo guhamagara bizamara amezi atatu.

Ni mu gihe ku bazajya bagura telefone za Spark na Camon, bazajya bongezwa ‘ecouteurs’, abaguze POP bahabwe impano ya Noheli irimo ibintu bitandukanye, naho abazajya bagura Phantom bo bahabwe impano zishimishije zateganijwe.

Si izi mpano zoroheje zonyine ziteganijwe kuko hari n’izindi zihambaye zizajya zitangwa muri izi mpera z'umwaka nk’uko Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Mobile Rwanda, Mucyo Eddie, abisobanura.

Ati: “Hari izindi mpano nini zirimo firigo, moto, itike iriho 200,000 Frw yo guhahiraho mu maguriro agezweho (Supermarkets) dukorana ndetse na telefone. Kugira ngo izi mpano na zo zitangwe hazabaho tombola ku bantu bose baguze telefone, abazagira amahirwe bazatsindira bimwe muri ibi bihembo.”

Ku banyamahirwe bazongera bagatomborwa, bazabona 30GB za internet ziyongera kuri 15GB babona bakigura telefone.

Umuyobozi ushinzwe ibikoresho by’ikoranabuhanga na serivisi z’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Nzabakira René, yavuze ko umwaka wa 2024 wababereye umwaka mwiza kuko babonye abakiliya benshi babagana muri serivise zitandukanye.

Yakomeje agira ati: “Iminsi mikuru ni iminsi twese dusubira inyuma tukitekerezaho, tugatekereza ku miryango yacu ndetse n’intumbero dufite mu myaka iri imbere. Mbere y’uko twinjira muri 2025 twifuje guha abakiliya bacu impano.”

Kugeza ubu, telefone za Tecno ziraboneka ku maduka yose ya Tecno hirya no hino mu gihugu, kuri MTN Service Center no kuri Connect Shop. Abazatsindira ibihembo, bazajya babisanga aho baguriye telefone 

Ntabwo ari mu minsi mikuru, kuko n'ubusanzwe MTN Rwanda na Tecno Mobile Rwanda, ni ibigo bisanzwe bifite imikoranire myiza, aho bitanga poromosiyo zinyuranye iyo Tecno yasohoye telefone nshya uyiguze akoresha MTN agahabwa internet y’ubuntu.


MTN na Tecno batangije poromosiyo mu rwego rwo gufasha abakiliya babo kuryoherwa n'iminsi mikuru

Ni igikorwa kizifashishwamo abahanzi barimo Bwiza na Juno Kizigenza nka 'Brand Ambassadors' b'ibi bigo

Mu mpano zizatangwa harimo frigo, moto, telefone n'ibindi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND