Umuhanzi Paccy Ishimwe uherutse gutumira Dogiteri Nsabi bagafatanya kuramya Imana, akomeje kwerekwa urukundo mu muziki. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho "Ndaje" yakoranye Paccy Ishimwe, bakaba barayivomye muri Zaburi ya 51.
Ishimwe Paccy ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya yagize ati: "Ndaje" ni indirimbo yaje mu bihe byo gusenga, gusa icyo gihe hari hari icyifuzo gikomeye twasengeraga ariko tubona nta nzira ndetse ntagusubizwa! Mu mutima hazamo kwibaza nti 'ese haba hari urubanza cyangwa igicumuro nakoreye Imana bigatuma ntasubizwa!
Nyuma ni bwo haje kuza isengesho ryo guca bugufi riri muri Zaburi ya 51 kumwe Dawidi yasenze. Avuga ngo 'Mana, umbabarire ku bw'imbabazi zawe, Ku bw'imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye. Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyeze unkureho ibyaha byanjye. Kuko nzi ibicumuro byanjye, Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. (Zaburi 51:3;5)".
Paccy Ishimwe yashimye Imana yumvise gusenga kwabo, ati "Uwiteka ahimbazwe cyane ko ibyo twasengeye byarakemutse icyubahiro ni icy'Uwiteka". Yavuze ko iyi ndirimbo yayikoranye n'umuririmbyi witwa Immaculée wanagize uruhare runini mu myandikire yayo.
Yavuze ku ivugabutumwa ari gukora, ati "Muri iyi minsi tumaze igihe duhugiye mu ivugabutumwa turi gukora twise "Vox In Worship" ni uburyo bwo kuramya turi gukora mu buryo bw'uruhererekane ariko dutumiramo abaramyi batandukanye tugafata ibihe byo kuramya Imana. Ni uburyo bwaje bukenewe cyane kuko abantu benshi barabikunze cyane".
Yahishiye uko yatumiye Dogiteri Nsabi agahembura imitima ya benshi. Aragira ati "Mu bo twakiriye twagize umugisha wo kwakira umwe mu bantu basanzwe ndetse umenyerewe mu Rwanda cyane nk'umunyarwenya Dogiteri Nsabi ariko rwose abantu barahembutse cyane kuko ntiyari asanzwe amenyerewe mu ruhando rwa muzika
Ariko mu by'ukuri yahembuye imitima ya benshi pe. Yaje yari amaze igihe gito Imana imurokoye impanuka ikomeye yakoze, Uwiteka akinga akaboko! Mu mutima wiwe yari afite amashimwe menshi ashimira Imana."
Yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya "Ndaje" umurimo w'Imana urakomeje, "izindi ndirimbo zanjye bwite nazo zirahari nyinshi mu minsi iri imbere ziragenda zibageraho".
Paccy yashyize hanze indirimbo nshya 'Ndaje' yakoranye na ImmaculeePaccy Ishimwe aherutse gutumira Dogiteri Nsabi bafatanya kuramya Imana
REBA INDIRIMBO NSHYA "NDAJE" YA PACCY ISHIMWE
TANGA IGITECYEREZO