Kigali

Bella Shmurda, Ayo Maff na Blaqbonez bakunzwe muri Nigeria bahuriye mu ndirimbo “Louder”

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/12/2024 20:25
0


Abahanzi batatu Blaqbonez, Ayo Maff na BellaShmurda bo muri Nigeria baririmba injyana zitandukanye bahuriye mu ndirimbo yitwa "Louder" yasohotse tariki 5 Ukuboza 2024.



Abo bahanzi barazwi cyane muri Nigeria ikomeje gutera imbere cyane muri muzika. Ntabwo ari ubwa mbere bakoranye indirimbo kuko nka Bella Shmurda na Blaqbonez bakoranye iyitwa "Okwaji" ariko ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bahuriye mu gihangano kimwe.

Umuhanzi "Ameka Akumefule" azwi cyane ku izina ry'ubuhanzi nka "Blaqbonez", hari n'andi mazina ariyo " Mr. Boombastic na Emeka the Stallion". Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo "Like ice spice", "Black in Uni", "Commander", "Breaking the yoke of love" n'izindi, akaba akunda gukora indirimbo ze mu njyana ya "Hip hop" na "Afro-fusion".

Nk'umuhanzi uzwi cyane n'ubudasa bwe "Abiola Ahmed Akimbiyi" uzwi mu muziki nka Bella Shmurda nawe ntabwo ari umuhanzi gusa ahubwo anandika indirimbo. Zimwe mu zo amaze gusohora harimo "Loner", "Philo", "My friend", "Ara", "New born fela", "In change" nka zimwe mu zizwi n'abatari bake, mu muziki we akaba yibanda ku njyana ya "Afrobeat street pop".

Ayorinde Mafoluku Ayolele uzwi mu muziki wa Nigeria nka "Ayo Maff", umwe mu banyamuziki bo muri Nigeria bari gutera imbere, azwiho ijwi ryiza kandi ijwi rye ririhariye. Uyu muhanzi yamenyekanye muri "Are you there", "Find money", "8 days", "Last week" nka zimwe mu zo yaririmbye. Ayo Maff ni umwanditsi w'indirimbo, akaba aririmba mu njyana ya Afrobeat, Dancehall na Afro-pop".

Iyi ndirimbo "Louder" aba bahanzi bahuriyemo uko ari batatu yakiriwe neza n'abatari bacye. Ni mu gihe aba bahanzi basanzwe barubatse izina mu ruhando rw'umuziki wa Nigeria, muri Afrika ndetse na hamwe na hamwe ku isi.


Blaqbonez, Ayo Maff na BellaShmurda bahuriye mu ndirimbo yasamiwe hejuru

REBA INDIRIMBO NSHYA YA BLAQBONEZ, AYO MAFF NA BELLASHMURDA



Umwanditsi: Germain Nkusi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND