Umukinnyi ukomoka mu Rwanda, Collins Kagame, yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Stockport Town FC yo mu cyiciro cya Cyenda mu Bwongereza.
Collins Kagame ufite impano yo gukina mu kibuga hagati aho afasha cyane ba rutahizamu yateye intambwe nshya mu rugendo rwe nyuma yo kujya muri Stockport Town FC iherereye mu Mujyi wa Woodley, ikaba imaze imyaka 10 ishinzwe.
Intego z’ikipe nshya ya Collins Kagame ni ugutera imbere binyuze mu kuzamura impano z’abakinnyi bato no kuzamuka mu byiciro byo hejuru by’umupira w’amaguru mu Bwongereza.
Collins Kagame ufite imyaka 18, yatangiye urugendo rwe nk’umukinnyi wabigize umwuga mu 2023 ubwo yerekezaga muri Oldham Athletic mu ikipe y’abatarengeje imyaka 18. Nubwo yamazeyo amezi atatu gusa, byamuhaye ishusho y’uburyo umupira ukinwa mu buryo bw’umwuga.
Nyuma y’aho, yagiriye amahirwe muri Hyde United aho yamaze amezi atandatu gusa, ariko akina imikino itanu muri icyo gihe. Nubwo amasezerano ye muri iyi kipe yari agenewe umwaka wose, yaje gutandukana na yo mbere y’uko arangira, ahitamo gushakira amahirwe ahandi.
Nk'uko bitangazwa na TNT, kuri ubu Collins Kagame uvuka ku babyeyi b'abanyarwanda yerekeje muri Stockport Town FC mu Bwongereza, aho yitezweho kongera imbaraga mu rugendo rwe no gufasha ikipe ye nshya kuzazamuka mu byiciro byiza kurusha aho ibarizwa.
Collins Kagame afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bwongereza, bituma abasha kubona amahirwe y’umwihariko mu rwego rw’umupira w’amaguru.
Nubwo kugeza ubu atari yahamagazwa mu ikipe y’igihugu iyo ari yo yose, icyerekezo cye n’intambwe amaze gutera, bigaragaza ko ashobora kuba imwe mu mpano zizatangaza Isi mu gihe kiri imbere.
Stockport Town FC nubwo ikiri mu cyiciro cya Cyenda, ifite gahunda yihariye yo kuzamura abakinnyi b’urubyiruko.
Ikipe ifite intego zo kurushaho kwiyubaka binyuze mu mikinire myiza, ndetse no gutanga amahirwe ku bakinnyi bakiri bato bifuza kwigaragaza. Yitezweho kuba umwe mu bakinnyi bazafasha iyi kipe kwesa imihigo.
Collins Kagame yabonye ikipe ikina icyiciro cya cyenda mu Bwongereza
TANGA IGITECYEREZO