Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Muri gahunda yo gusobanura amazina, uyu munsi InyaRwanda yahisemo kugusobanurira amazina atatu, ariyo Noella, Ada na Simon.
1.
Noella
Noella ni izina rihabwa
umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu kilatini ku izina Natalis bikaba bisobanura
uwavutse mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli cyangwa se uwavutse kuri Noheli.
Bamwe bamwita Noelle,
Noelene, Noela, Noelia n’ayandi
Bimwe mu biranga ba
Noella
Ni umuntu utabika ibanga
igihe kirekire, niyo abigerageje biramugora cyane bikarangira abivuze.
Gusa nubwo atabika ibanga,
ni umuntu utazi kubeshya, ntabwo azi guca ku ruhande akubwiza ukuri muri byose,
Noella avugisha ukuri ni nayo mpamvu iyo hagize umubaza icyo yabwiwe nk’ibanga
bimunanira kugihisha.
Imyitwarire ye abandi
bayifata nk’igitugu, kuko ibintu byose aba ashaka ko bikorwa ako kanya kandi
vuba vuba.
Ni umuntu uzi gukora
kandi uzi gutera umwete abandi,gusa akora ibintu byose ahubuka ku buryo atabasha
no kubona ahakozwe ikosa.
Ni umuntu w’umunyamatsiko
uba ushaka kwihuta agasiga n’igicicucu cye.
Ubuzima abufata
nk’ikibuga cy’ishiraniro hahandi iyo urangaye ushobora kuhatakariza ubuzima.
Akunda imikino
itandukanye, kuganira no gutanga amakuru, akunda impinduka no gutembera.
Iyo umubonye ako kanya
uramukunda bitewe n’ukuntu azi kuganira, guseka neza no kwiyegereza abantu.
Ni umuntu ugira umutima
woroshye, iyo umukomerekeje biragorana kongera kugaruka mu buzima busanzwe.
Akunda ibijyanye
n’ubucuruzi, kwamamaza, itangazamakuru, gukina komedi n’ibindi bituma ahura
n’abantu benshi.
Iyo akiri umwana aba
avuga utugambo twinshi, ugasanga arasakuza ariko iyo afashijwe n’ababyeyi
cyangwa abandi bamurera agenda akura ahinduka.
2.
Ada
Ada ni izina rihabwa
umwana w’umukobwa, rikaba rikomoka mu Kidage, aho risobanura ikintu cyiza
cyane. Iri zina ryatangiye kitwa mu 1800 rikaba ryaramamaye cyane muri Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abantu bitwa ba Ada baba
ari abantu bakunda amahoro no kugira neza kurenza ibindi bintu byose, ni wa
muntu udashobora gucika intege ku bantu be kuko aruhuka ari uko ibyo ashaka
abibonye.
Ni abantu bakunda gufata
inshingano cyane kuko usanga bajya gukora ubukorerabushake mu mishinga
itandukanye kugira ngo bagire uruhare mu byemezo bitandukanye.
Ada arangwa no gukunda
inshuti ze ndetse n’abandi bantu bose bamuri iruhande, iyo hari ibitagenda neza
ahora ahangayitse ashakisha uburyo byagenda neza kandi mu mahoro. Kubera
gukunda amahoro ahora yirinda icya mushyira mu makimbirane n’inzangano.
Hari abantu bamamaye
bagiye bahabwa iri zina harimo Ada Loverace umwe bahanga bakomeye mu mibare Isi
yagize. Undi wahawe iri zina wamamaye ni umukinnyi wa filimi Ada Nicodemou uzwi
muri Heartbreak High.
3.
Simon
Simon ni izina rihabwa
umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Giheburyi ku izina Shim’on risobanura
Uwasubijwe n’Imana, cyangwa uwumviswe n’Imana.
Bimwe
mu biranga ba Simon:
Simon ni umuntu udakunda
ikigare ariko kandi udakunda ubuzima bwa wenyine, aba ashaka kuba ari kumwe
n’abandi.
Yanga kwihererana ibintu,
niyo mpamvu aba ashaka abo babiganiraho bakungurana ibitekerezo.
Ntago akunda gukora ikintu
ngo kuko abantu bose aricyo bakoze, akunda kwigenga ariko yanga kuba wenyine
aba ashaka umuntu yumva yakwizera.
Aha agaciro umuryango,
ibyo bigatuma akora uko ashoboye kose kugira ngo umuryango we ubeho wishimye.
Akunda kuba ahantu heza,
ku buryo abantu bavuga bati dore kwa runaka akumva hamuteye ishema.
Iyo agize umujinya Simon
araceceka kuko watuma akora ibintu bibi aramutse avuze.
Akunda umugore
umutetesha, umumenyera buri kintu cyose nkuko nawe aba abikora.
Yanga umuntu umutota
cyangwa umubwiriza ngo kora iki,we abashaka kwiyobora agakora uko abyumva.
Iyo akiri umwana, aba
agomba gutozwa kwisanzura ku bandi no gusaranganya n’abagenzi be kuko aba
yikubira cyane.
TANGA IGITECYEREZO