Kigali

Abanyeshuri bahawe umwihariko mu Iserukiramuco rya 'Unveil Africa Fest'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2024 20:59
0


Abategura Unveil Africa Festival batangaje ko guhitamo abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco, bashingiye cyane ku bitekerezeho by'abakuru mu muziki, kandi ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza bazinjirira ubuntu.



Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Onomo Hotel. Alice uri mu bari gutegura iri serukiramuco yavuze ko babihisemo mu rwego rwo kugirango 'abato bazataramire abakuru'.

Ni iserukiramuco avuga ko rigiye kuba ku nshuro ya mbere, kandi rizakomeza kubaho ahanini hagamijwe guteza imbere umuco Nyarwanda.

Julius Mugabo uri mu bategura iri serukiramuco, yasobanuye ko bahisemo izina 'Unveil' mu 'kumvikanisha gutwikurura umuco wa Afurika ariko duhereye hano mu Rwanda, kandi kizajya kizaba buri mwaka".

Yavuze ko biteguye iki gitaramo mu gihe cy'amezi atanu ashize bivuze ko "ni igitaramo twiteguye, ntabwo kidutunguye". Avuga ko kugeza ubu imyitozo igeze kure, ndetse bafashe igihe kinini cyo kwitoza.

Julius yavuze iki gikorwa kidashingiye gusa ku Rwanda 'kuko dushaka kubyagura bikagera no mu bindi bihugu'. Yagize ati "Ni igikorwa twifuje ko cyatangirira mu Rwanda, ariko kikazagera no mu bindi bihugu".

Julius Mugabo yavuze ko havayeho kugisha inama abakuru mu guhitamo abahanzi 'bazaririmba muri iri serukiramuco'. Ati "Ni abantu bakuru twagishije inama, nibo batubwiye abahanzi bazadutaramira, rero niyo mpamvu uri kubona aba bose."

Yavuze ko hari abayobozi bakuru bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika batumiwe muri iri serukiramuco ndetse hari n'abo mu Rwanda.

Julius Mugabo yavuze ko ibi bitaramo bizagera no mu bindi bihugu kandi 'tuzajya dukoresha abahanzi bacu ndetse n'abahanzi b'Igihugu tugiye gukoramo'.

J-Sha ni itsinda rishya mu muziki, ndetse bamaze gushyira hanze indirimbo zumvwa cyane mu itangazamakuru. Aba bakobwa bavuze ko biteguye kandi 'tuzabigaragaza mu gitaramo'

Bunganirwa na Chrisy Neat ndetse na Sangwa Aline uyobora Itorero Intayoberana, ko bakoze imyiteguro ihagije 'itwemerera kuzakora igitaramo cyiza'.

Siboyintore na Arsene uhagarariye Himbaza Club, basobanuye ko bamaze kugaragaza mu bitaramo byinshi ndetse bashingiye ku bumenyi bafite 'tuzakora ibishoboka byose abantu banyurwe'.

Julius Mugabo yavuze ko ababyeyi 'bazazana n'abana babo biga mu mashuri abanza kwinjira bizaba ari ubuntu'. Ati "Ni ubutumwa bwiza kuri twe mudutumikire hose."

Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana, riririmbemo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n'umukirigitananga Siboyintore akaba n'umuhanga mu mbyino gakondo.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo itike yiswe 'Bisoke' igura 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

Igitaramo cy'Iserukiramuco rya Unveil Africa Festival kizaba ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 muri Camp Kigali


Umunyamakuru wa Radio/Tv10, Kate Gustave wayoboye ikiganiro n'itangazamakuru


Ruti Joel wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Musomandera' yatangaje ko yiteguye gutanga Ibyishimo muri iki gitaramo


Victor Rukotana yavuze ko afite ibihangano byinshi azifashisha muri iki gitaramo


Chrisy Neat usanzwe ari Producer yagaragaje ko iki gitaramo kizamubera umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo agezeho


Julius Mugabo uri mu bategura iki gitaramo, yavuze ko bazakigeza no mu bindi bihugu


Alice uri mu bategura iki gitaramo, yatangaje ko kizajya kiba buri mwaka


Itsinda rya J-Sha ryavuze ko iki gitaramo kiyongereye mu bindi basanzwe bakora


Umukirigitananga Siboyintore yavuze ko umuziki gakondo ukwiye gushyigikirwa


Iserukiramuco rya Unveil Africa Fest riraba mu mpera z'iki Cyumweru


AMAFOTO: Sando Photographer






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND