Mu mateka y’isi, Afurika yagaragaje uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubumuntu, ariko ibyinshi ntibivugwa cyangwa biribagirana.
Urugero ni ubushakashatsi bwakozwe n’umunyafurika y'Epfo w’umuhanga mu bisigaramatongo [Archeologist] Christopher Henshilwood bwagaragaje ko Abanyafurika ari bo ba mbere bakoze ibikoresho byihariye byifashishwa mu buzima mu mateka y'ikiremwamuntu.
Ibi bigaragazwa n’ibikoresho byakuwe mu buvumo bwa Blombos muri Afurika y’Epfo, bifite imyaka irenga 70,000. Byerekana ubushobozi bwo guhanga udushya mu bihe bya kera.
Mu buhinzi, akarere ka Sahel gaherereye muri Afurika y’uburengerazuba mu bihugu nka Mali, Chad, Niger n’ibindi, kabaye intangiriro y’ubuhinzi bushingiye ku bihingwa byihanganira izuba.
Muri Niger, abaturage baho bahoze bahinga amasaka n’uburo. Ibi byaje kuba urufatiro rw’ubuhinzi ku isi yose. Ibi byatumye abatuye akarere bashinga umuco w’iterambere rishingiye ku buhinzi.
Mu bwubatsi, inyubako za Great Zimbabwe zigizwe n’amakoro zubatswe nta sima, zari icyitegererezo cy’ubuhanga bw’Abanyafurika mu kinyejana cya 11. Izi nyubako zari igicumbi cy’ubukungu bw’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho na zahabu nyinshi zanyuraga mu bucuruzi bwahakorerwaga.
Mu buhahirane, Afurika y’Iburasirazuba yabaye igicumbi cy’ubucuruzi binyuze mu Nyanja y’Abahinde. Ikirwa Kisiwani muri Tanzania, hafashwe ingero z’ubucuruzi bwa zahabu, ubuki, n’ibindi bicuruzwa byafashaga mu kubaka ubufatanye bw’isi. Ibi byatumye umuco, ururimi, n’ubumenyi by’abatuye Afurika bigera ku bindi bice by’isi.
Nubwo ibi byose byerekana uruhare rw’Afurika mu mateka y’isi, amateka y’iki gihe yibanze cyane ku mateka y’Amerika, u Burayi, n’ibindi bice by’isi, bigatuma ubunararibonye bwa Afurika butamenyekana cyane.
Ni ngombwa gusubiza agaciro aya mateka no kugaragaza uruhare Afurika yagize mu kubaka isi tuzi uyu munsi, kugira ngo haboneke umucyo ku bivugwa mu mateka y’isi yose.
Umwanditsi: By Rwema Jules Roger
TANGA IGITECYEREZO