Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinea Mamadi Doumbouya n'abaturage b'iki gihugu nyuma y'aho abaturage 56 baguye mu mvururu zabereye muri Stade N'Zérékoré, ahaberaga umukino w'umupira w'amaguru.
Izi mvururu zabaye ku Cyumweru ku itariki ya 1 Ukuboza 2024 zikaba zarakurikiye umukino wari wahuje ikipe ya N’zérékoré FC na Labé FC.
Aya makipe yombi atarabigize umwuga yari yahuriye ku mukino wa nyuma w'irushanwa ryitiriwe Perezida wa Guinea, Gen Mamadi Doumbouya.
Imvururu zakomotse ku kutishimira ibyemezo by’umusifuzi, aho abafana ba Labé bavugaga ko ikipe yabo iri kwibwa kuko yahawe amakarita abiri y’umutuku ndetse mu minota ya nyuma, aha penaliti N’zérékoré.
Abafana ba Labé bahise batangira gutera amabuye aba N’zérékoré, biba akavuyo abarimo abana barakandagirwa gusa nyuma Polisi ibatera ibyuka biryana mu maso igerageza guhosha imvururu ariko biba iby’ubusa bituma bamwe bahasiga ubuzima naho bandi barakomereka cyane.
Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri yihanganishije Abanya-Guinea yandika ati" Nihanganishije cyane umuvandimwe wanjye, Perezida General Mamadi Doumbouya n’abaturage ba Guinée ku bw’ubuzima bw’abantu bwaburiye mu isanganya ryabereye kuri stade muri N’Zérékoré. Twifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo n’abaturage ba Guinée muri rusange".
Guverinoma muri Guinea yatangaje ko abarenga 56 aribo bamaze kwitaba Imana, abarenga 100 bakomeretse bikabije, mu gihe abarenga 2,000 bakomeretse.
U Rwanda na Guinea ni ibihugu bikomeje kubaka umubano n’imikoranire igamije guteza imbere abaturage mu bihugu byombi.
Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinea Mamadi Doumbouya n'abaturage b'iki gihugu nyuma y'aho abaturage 56 baguye mu mvururu zabereye muri Stade N'Zérékoré, ahaberaga umukino w'umupira w'amaguru
TANGA IGITECYEREZO