Kigali

Abayobozi bakuru muri RDF basuye APR FC yitegura Police FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/12/2024 7:25
0


Abayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda barangajwe imbere n'Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi basuye ikipe ya APR FC yitegura gukina na Police FC.



Bayisuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 3/12/2024 aho APR FC isanzwe ikorera imyitozo i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Abo bayobozi bari barangajwe imbere n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutaba Maj.Gen Alex Kagame ndetse na Chairman wa APR F.C, Brig. Gen Deo Rusanganwa.

Ubwo basuraga iyi kipe y’Ingabo z'igihugu, aba bayobozi bakurikiranye imyitozo yakoraga, maze bafata umwanya baganiriza Abakinnyi n’Abatoza.

Mu butumwa babagejejeho, babwiye abakinnyi n’abatoza ko babari inyuma mu mikino iri imbere uhereye ku wo iyi kipe izahuramo na Police F.C kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4/11/2024.

Imyitozo aba bayobozi bakurikiye kugeza irangiye, abakinnyi bayikoranye akanyamuneza, dore ko banatsinze umukino uheruka bari bakiriwemo na AS Kigali, ibyo bikanatanga icyizere cyo kwitwara neza mu mukino ukurikiyeho.

APR FC irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu Saa Cyenda icakirama na Police FC kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino wo ku munsi wa 12.

Ni mu gihe kuwa Gatandatu w'iki Cyumweru ho izacakirana na Rayon Sports mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa 3.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND