Musenyeri Smaragde Mbonyintege, wahoze ayobora Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yasabye ko hakorwa ibikwiye mu gukumira ibikorwa by’abantu bigira abapadiri n’abasenyeri mu buryo bwo gutera urwenya.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege wahoze ayobora Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, avuga ko ibi bikorwa bidakwiriye kuko bihungabanya icyubahiro cya Kiliziya Gatolika, kandi bikaba bifite ingaruka mbi ku muryango mugari.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Musenyeri Mbonyintege yagaragaje ko iki kibazo cyakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bagaragaza imyitwarire itesha agaciro isura y’ubupadiri, bityo bikaba ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho na Leta n’abayobozi b’amadini.
Yasobanuye ko uburenganzira bwo kwishyira ukizana bugomba
kugendera ku murongo w’icyubahiro n’umutimanama, akavuga ko ibikorwa byo
kwiyitirira ubupadiri bishobora kubangamira imikorere ya Kiliziya no kugumura
abantu.
Yagize ati: “Biriya bikorwa bigomba kuganirwaho hagati ya Kiliziya na Leta. Ni
ibintu biboneka kenshi mu izina ryo kwishimisha no gushaka amafaranga vuba,
ariko burya iyo bigeze aho bisenya idini, birakwiye gucungirwa hafi. Ntabwo
umuntu akwiriye gufata uburenganzira bwe ngo abukoreshe mu gutera urwenya
rubangamira abandi.”
Smaragde Mbonyintege yongeyeho ko ibyo bikorwa bigira ingaruka, byaba ku rwego rwa Kiliziya cyangwa rwa Leta, kuko byakomeza gukurura imyitwarire idakwiye mu baturage.
Musenyeri Mbonyintege yanenze uburyo bamwe bagamije amafaranga gusa, ariko bakirengagiza ingaruka zikomeye z’ibikorwa byabo.
Yagize ati: “Abo babikora bahora bashaka amafaranga, ariko baba batatekereje ku ngaruka z’ibyo bakora. Ni nko kugura igihugu amafaranga, kuko iyo abantu bagira imyitwarire y’ubusazi itagira aho igarukira, birangira byangije byinshi.”
Nubwo Kiliziya ikomeje kwigisha abayoboke bayo iby’ukwemera no kwitwara neza, Musenyeri Mbonyintege yavuze ko hari n’abandi bantu bagomba gufata iya mbere mu gukumira imyitwarire idakwiye. Yasabye Leta gukorera hamwe na Kiliziya mu gushyiraho uburyo bwo guhagarika ibi bikorwa bidakwiye.
Ku bijyanye n’impamvu Kiliziya Gatolika idakoresha uburyo bwimbitse mu kwamagana ibi bikorwa, Musenyeri Mbonyintege yavuze ko hari igihe isaba abantu guhindura imyitwarire ariko bikagenda buhoro.
Yakomeje agira ati: “Ntitwahwemye kubivuga. Ariko rero n’ubundi, hari abumva ibintu uko
bishakiye, ugasanga birinze kubaha icyubahiro gikwiye abandi. Icyo twifuza ni
uko hakubakwa uburyo bwiza bw’imikoranire hagati y’inzego, kugira ngo ibintu
nk’ibyo bitazajya bitambuka mu izina ry’ubwisanzure.
Yasabye buri wese yaba abayoboke ba Kiliziya n’abandi,
kugira uruhare mu kubungabunga umuco n’icyubahiro bya kiliziya. Yibukije ko
umutekano n’imikoranire myiza ari byo shingiro ry’iterambere ry’igihugu, kandi
ko Kiliziya izakomeza gusabira abayikomeretsa kwiyumvamo urukundo no guhinduka.
Musenyeri Mbonyintege yamaganye ibikorwa byiyitirira Abapadiri n'Abasenyeri mu bikorwa bigamije gushaka amaronko
Umunyarwenya Pirate aherutse kugaragara atera urwenya yigize nka Musenyeri
TANGA IGITECYEREZO