Kigali

Imfura Jeanne yasohoye indirimbo yashibutse mu bihe byo gupfusha abana 2 mu cyumweru kimwe – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/12/2024 19:49
0


Umuramyi Mfurayimana Marie Jeanne [Imfura Jeanne] umaze imyaka itanu akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku giti cye, yashyize hanze indirimbo ishingiye ku buhamya bw’ibihe bigoye yanyuzemo byo kubura abana batatu mu mwaka umwe, aho babiri muri bo bitabye Imana mu cyumweru kimwe.



Iyi ndirimbo yise ‘Tegereza’ ifite iminota 5 n’amasegonda 47 yatunganijwe mu buryo bw'amashusho n'amajwi n’abahanga basanzwe bafasha abahanzi bakomeye mu Rwanda, barimo Ndati Pro ndetse n’uwayoboye akanatunganya amashusho afite ubudasa, Director Sabey wo muri Sol Creations.

Aganira na InyaRwanda, Imfura Jeanne yakomoje ku rugendo rwe mu muziki ndetse n’aho inganzo yo gushishikariza abantu gutegereza yashibutse.

Yagize ati: ” Ntangiriye kukuba umuhanzi, byari biturutse  mu muhate mba niyumvamo wo gukorera lmana ikindi numvaga mfite ishyaka ryo kuyikorera nkurikije n’uburinzi bwo kuba yarandinze ikansigaza hari benshi tungana, abakomeye ntarusha gukiranuka bapfuye njye nkaba nkiriho, ibyo byose bigatuma niyumvamo kuyikorera nkamamaza lmirimo lmana yacu ikora”

“Indirimbo 'Tegereza' yavuye mu buhamya bwanjye bwite bw’ibyo maze iminsi ncamo byari bikomeye cyane nko gupfusha abana 3 mu mwaka, 2 bagapfa mu cyumweru kimwe. 

Nanjye najyaga ngarukira ku mwamba ariko nizeye ko nubwo satani yifuza ko ntazongera kubyara ngo mpeke, lmana imurusha imbaraga kandi nararindiriye ntegereze icyo twavuganye nizeye, none yaragisohoje impa umwana w’umuhungu ubu afite ukwezi n’igice yavutse le 15/10/2024."

Yasoje iyi ngingo agira ati: “Maze kubona uburyo iyo utegereje Imana igusubiza, nifuje kubicisha mu ndirimbo ngo nkomeze n’abandi bari guca mu bikomeye bitandukanye nk’ibyo naciyemo mbabwira ko Imana izabasubiza ku isaha yayo."

Nubwo yahuye n’ibigeragezo byinshi, Jeanne ntibyigeze bimuca intege kuko ahamya ko mu minsi iri imbere azakomeza gusohora n’izindi ndirimbo. Ati: “Nk’uko mubizi, imbogamizi ya mbere ku muntu ukora umuziki akenshi ni amikoro, kuko akenshi abahanzi dukora indirimbo zihimbaza Imana ntabwo tuba tugamije ubucuruzi. 

Bityo rero bisaba ko twishakamo ubushobozi mu bindi dukora mu buzima busanzwe kugira ngo tubashe gutanga umusanzu wacu mu kubaka Ubwami bw’Imana. Niyo mpamvu rimwe na rimwe iyo ubwo bushobozi bwabuze usanga hari abacitse intege ariko Kristo agenda bigenza neza agaca inzira.”

Yongeyeho ati: “Nubwo bimeze bityo, njye mfite ibikorwa byinshi imbere ndetse ndakomeza no gusohora indirimbo nshya kuko hari izindi zikiri muri Studio kandi nifuza ko ubutumwa ntanga bwazagera kure mu gihugu ndetse no hanze yacyo.”

Imfura Jeanne, yasabye abakunda ibihangano bye gukomeza gukunda Imana no kuyizera bakayiringira, abasaba no kumushyigikira mu buryo bwose bwaba ubw'ibitekerezo, kureba indirimbo ze no kuzisangiza abandi ndetse no mu buryo buryo bugamije guteza imbere umurimo w'Imana.


Imfura Jeanne yashyize hanze indirimbo nshya yashibutse mu bihe bigoye yanyuzemo byo kubura abana batatu mu mwaka umwe

Uyu muramyi yahishuye ko Imana yamushumbushije umwana w'umuhungu, asaba abantu gutegereza igihe cy'Imana bihanganye

Kanda hano urebe indirimbo 'Tegereza' ya Imfura Jeanne


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND