Itsinda ‘Joyous Celebration’ rimaze imyaka 30 rishinzwe ndetse rikaba riri ku ruhembe rw'akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo ndetse no ku Isi muri rusange, ryatumiwe i Kigali mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024.
Joyous celebration ni
itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo,
ryatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 1994.
Iri tsinda ryatangijwe n'abaramyi
batatu ari bo; Lindelani Mkhize, Jabu Hlongwane na Mthunzi Namba. Muri Mata
2011, ni bwo Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa rizenguruka mu bice
bitandukanye baryita 'My gift to you,' ryakozwe iminsi itandatu.
Tariki 2 Werurwe 2015,
Joyous Celebration bashyize hanze Album Volume ya 19 bise 'Back to the Cross.'
Iyi album yanaje ku mwanya wa mbere muri Afrika y'Epfo mu byumweru bibiri
bikurikiranye, ndetse igurisha kopi zirenga 51.271, bituma iza ku mwanya wa
mbere mu bihembo byiswe South Africa Music Awards.
Tariki 29 Kamena 2018,
Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa ry’iminsi itanu yise 'Joyous 22 All
for You Tour,' barikorera muri Midburg, Mpumalanga, Times Square Arena i
Tshwane basoreza muri Gauteng.
Joyous Celebration yahawe ibihembo byinshi bitandukanye mu myaka yatambutse. Nko mu bihembo byitwa South Africa Music Award, Joyous celebration yagiye yitabira mu myaka ya za 2002, 2003, 2004, 2005, aho hose yagiye yegukana igihembo nk'itsinda ryakoze album nziza.
Ibi byasubiriye mu 2008 na 2009, nuko muri 2013, 2014 na 2015 Joyous Celebration yongera guhembwa nk'abacuruje DVD nyinshi, ndetse mu 2018 na 2019
biharira ibikombe byinshi bya Gospel byatangiwe muri Afurika y'Epfo.
Nanone mu 2000 no mu 2001, iri tsinda na bwo ryaciye agahigo mu bihembo byiswe Metro FM Music Awards. Hari ibindi bihembo byiswe Crown Gospel Awards, Joyous yegukanye mu 2008 na 2009.
Ibindi bihembo byatanzwe bizwi nka 'One Gospel Awards' iri tsinda
ryegukanye mu 2007 na 2008, maze mu 2013 rihita rihabwa ikindi gihembo cya
'Africa Gospel Music Award.'
Ibihembo Joyous
Celebration yatwaye ni byinshi kuko ni itsinda ry’ibigwi mu ivugabutumwa ku Isi,
bijyanye n'uko ari rimwe mu matsinda macye abarizwa ku mugabane wa Afurika
yasinyanye amasezerano na Studio ya Universal Motown Records
y’Abanyamerika.
Joyous Celebration ni
itsinda ry’abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y’uko mu 2021 batangira
gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.
Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, rimaze gukorera muri
studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse
uyu munsi rigizwe n’abaririmbyi barenga 45.
Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa 'Bekani Ithemba,' 'Alikho Lelifana,' 'Awesome is your name,' ''I Am the winner,' 'Who Am I,' 'Wenzile,' 'Wakhazimula,' 'Tambira Jehova,' 'Iyo Calvari' n'izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.
Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in Kigali". Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu bazaririmba muri iki gitaramo.
Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour" bizaherekeza umwaka uyu mwaka.
Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y'Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;
Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC.
Itsinda ry'abaramyi bahuriye muri 'Joyous Celebration' rimaze kugwiza ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rigiye gutaramira i Kigali
Hamwe n'imyaka 30 bamaze mu ivugabutumwa, bitezweho gufasha Abanyarwanda gusoza neza umwaka wa 2024 no kwinjirana mu wa 2025 imitima ishima
Uruhererekane rw'ibitaramo Joyous Celebration bagiye gukora mu mpera z'uyu mwaka
Reba hano 'Iyo Calvari' ya Joyous Celebration
Kanda hano urebe indirimbo 'Tambira Jehova' iri mu zakunzwe za Joyous Celebration
TANGA IGITECYEREZO