Kuri uyu wa Mbere mu masaha ya USA bikaba ku wa Kabiri mu Rwanda, amakipe atandukanye yo muri NBA yakinnye imikino yagaragayemo intsinzi zikoeye no gutsindwa ku makipe akomeye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Boston Celtics iyobowe na Jaylen Brown, yatsinze Miami Heat mu gihe Minnesota Timberwolves yihanangirije Los Angeles Lakers, ikomeza kugaragaza ko ari ikipe ikomeye muri uyu mwaka w’imikino.
Nyuma yo gusiba umukino Boston Celtics yari
yatsinzwemo na Cleveland kubera uburwayi, Jaylen Brown yagarutse mu kibuga maze
atsinda amanota 29, afasha ikipe ye gutsinda Miami Heat amanota 108 kuri
89.
Boston Celtics yagaragaje ko
ifite imbaraga zikomeye icyesha gutsinda imipira myinshi, itsinda amanota atatu (three-pointers),
aho yatsinze imipira 19 kuri 55 yagerageje, mu gihe Miami Heat yagerageje 35,
igatsinda 8 gusa.
Payton Pritchard ukina
avuye ku ntebe y’abasimbura yatsinze amanota 25, mu gihe Derrick
White yatsinze amanota 19.
Jayson Tatum yatsinze
amanota 18, maze Boston Celtics ikomeza kuguma ku mwanya wa kabiri mu
Burasirazuba. Ku ruhande rwa Miami, Tyler Herro na Jaime Jaquez Jr. ni bo bitwaye neza batsinda amanota 19
buri umwe.
Mu mujyi wa Minneapolis, ikipe ya Minessota Timberwolves
yatsinze Los
Angeles Lakers amanota 109 kuri 80, mu mukino wagaragayemo intege
nke za Lakers mu kwitwara neza mu kwataka.
Julius Randle yafashije
Timberwolves gutsinda amanota 18, mu gihe Rudy Gobert
yatsinze amanota 17 anakora rebounds 12.
Ku ruhande rwa Los Angeles Lakers, D’Angelo Russell ni we watsinze amanota menshi 20, mu gihe Anthony Davis yatsinze 12 naho LeBron James agatsinda 10 gusa, ahusha imipira 12 muri 16 yagerageje.
Ikipe ya Lakers ikomeje kugaragaza ibibazo bikomeye muri uyu mwaka,
aho bakomeje gutsindwa mu buryo butari butakekwaga ku ikipe iri mu zikunzwe
cyane muri NBA.
Mu yindi mikino, Atlanta Hawks yatsinze New Orleans Pelicans amanota 124 kuri 112, ikomeza gutsinda umukino wa kane wikurikiranya.
De’Andre Hunter yafashije Atalanta Hawks atsinda amanota
22, mu gihe New Olireans Pelicans ikomeje kugorwa no gusohoka mu bihe bibi Ikomeje
gutakaza imikino icyenda yikurikiranya.
Mu mujyi wa Chicago, Chicago Bulls
yatsinze Brooklyn
Nets amanota 128 kuri 102. Nikola Vucevic
yatsinze amanota 21, naho Josh Giddey yigaragaza atsinda amanota 20, akora rebounds 13, anatanga imipira 11
yahesheje amanota bagenzi be.
Jaylen Brown yafashije Boston Celitice gutsinda Miami Heat
Los Angeles Lakers yananiwe kwikura mu biganza bya Minessota Timber Wolves
LeBron James yatsinze amanota 10 gusa mu mukino Los Angeles Lakers yatsinzwemo na MinessotaAtalanta Hawks yatsinze New Olireans Pelicans
Chichago Bulls yihanangirije Brooykin Nets
TANGA IGITECYEREZO