Kigali

Ellen DeGeneres uri mu Bwongereza yanyomoje amakuru y'uko inzu ye yarohamye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/12/2024 19:14
0


Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro kuri televiziyo, n'umukunzi we Portia de Rossi, baherutse kugura inzu mu gace ka Cotswolds, hafi y’umujyi wa London mu Bwongereza. Nyuma yo kwimukira muri iki gihugu, haskajwe amakuru y'uko inzu yabo yarohamye kubera imvura nyinshi.



Mu Bwongereza haherutse kuba ibiza byatewe n'imvura nyinshi yari irimo umuyaga wa Bert, byabaye ubwo uruzi rwa Thames rwarengeraga inkombe zarwo, rukuzura amazi akagera no ku butaka bwa hegitari 43.

Umuturage waho yagize ati: “Amazi y’imyuzure aragenda yiyongera buri saha. Ibi ni bibi cyane kurusha uko nari mbyiteze.” Independent yatangaje ko nzu ya DeGeneres yarohamye, gusa nyiri ubwite yabinyomoje nk'uko biri mu butumwa yanditse kuri Instagram ati "Inzu yacu ntiyigeze irohama". Ni inkuru yagarutsweho n'ibinyamakuru birimo na US Magazine.

DeGeneres yatangaje kandi amagambo asize umunyu ku mukunzi we, Portia de Rossi. Yagize ati: “Umugore wanjye. Inshuti yanjye magara. Urukundo rw'ubuzima bwanjye. Urakoze kuba uri wowe kandi unkunda. Turishimye cyane kubona ingendo no kuzenguruka isi hamwe mu myaka 20 iri imbere, kandi dutegereje Noheri yacu ya mbere yuzuye urubura."

Amakuru avuga ko DeGeneres yatangiye gushakisha iyi nzu mu Bwongereza mu Ukwakira, ahitamo iyo yakunze agahita ayigura. Impamvu yo kwimukira mu Bwongereza bivugwa ko ishobora kuba yaratewe no kutishimira amahitamo y’abaturage ba Amerika batoreye Donald Trump indi manda, kandi Trump akaba adashyigikiye abakundana bahuje ibitsina.

DeGeneres n’umukunzi we ntibigeze bavuga ku mugaragaro ko bazimuka mu gihe Trump yaba yongeye gutorwa, ariko DeGeneres yari ashyigikiye cyane Kamala Harris mu matora. Mu butumwa yashyize kuri Instagram, yavuze ko Harris ari umugore ukomeye ushobora kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ellen DeGeneres ni umwe mu bantu b’ibyamamare bazwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yamenyekanye cyane nka umukinnyi wa filime, umunyarwenya, umwanditsi, ndetse n’umunyamakuru.

Ni we watangije kandi ayobora ikiganiro cya televiziyo cyitwa The Ellen DeGeneres Show cyatangiye mu 2003 kigahita kigira izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Cyageze ku bantu benshi kubera ibiganiro birimo urwenya, amarangamutima, no gutanga impano ku baturage batandukanye. Cyarangije muri 2022 nyuma y’imyaka 19.

Mu 1997, Ellen yerekanye ku mugaragaro ko ari akundana n'uwo bahuje igitsina, bituma aba umwe mu bantu b’ibyamamare babaye intangarugero mu kubaho ubuzima bwabo badahishe imyizerere yabo.

Ellen azwiho kugira umutima mwiza wo gufasha abantu batandukanye mu buryo bw’ibyishimo, impano, n’ubufasha bw’amafaranga.

Mu myaka ya nyuma y’ikiganiro cye, hagaragaye ibirego byo kwitwara nabi mu kazi, birimo kwangiza imibanire y’abakozi n’akarengane mu buryo bw’imicungire y’itsinda ryakoraga kuri gahunda ye. Ibi byagize ingaruka ku izina rye.


Ellen DeGeneres yamamaye mu biganiro binyura kuri televiziyo


Ellen DeGeneres hamwe n'umukunzi we Portia de Rossi bavuga ko banezerewe cyane mu Bwongereza


Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND