Kigali

Producer YewëeH yiyambajwe n'abarimo Fik Fameica i Kampala

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2024 13:59
0


Producer YewëeH yatangaje ko ari kwitegura kujya mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye no gukorera indirimbo abarimo Fik Fameica.



Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu gutunganya indirimbo z'abahanzi banyuranye, aherutse gutangira urugendo rwo kuririmba nk'umuhanzi. 

Ni urugendo yatangiranye n'indirimbo 'Dangote" ni nyuma y'iminsi  mike yari ishize avugwa mu rukundo na Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo.

YewëeH avuga ko binyuze muri 'Label' yo muri Amerika imufasha, bamufashije kujya muri Uganda mu biganiro n'itangazamakuru no kurangiza imishinga ya bamwe mu bahanzi baho yakoreye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, YewëeH yavuze ko muri Uganda azakora ku ndirimbo z'abarimo "Eddy Kenzo, Fik Fameica n'abandi benshi". 

Kandi avuga avuga ko azakora no ku ndirimbo z'abarimo "Ray G ndetse na Levixone".

YewëeH asobanura ko urugendo rwe muri Uganda, ruzakomereza no muri Kenya. Ati "Nzagenda tariki 12 Ukuboza 2024, muri Uganda nzamarayo iminsi mike hanyuma nkomereze muri Kenya, kuko ngiye mu biganiro n'ibitangazamakuru byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba."

Producer YewëeH amaze kurambika ikiganza ku ndirimbo z’abarimo Tom Close, The Ben, Eddy Kenzo, Otile Brown, Papa Cyangwe, Uncle Austin n’abandi.

Aherutse kubwira InyaRwanda ko yabanje kuba umuhanzi mbere y’uko yinjira mu batunganya indirimbo (Producer). Avuga ko yasiragijwe igihe kinini na ba Producer bituma ahitamo kwiga gutunganya indirimbo kugira ngo ajye akorera abandi.

Ati “Buriya rero umuziki njyewe nawinjiyemo ndi umuhanzi birangira nyine kubera gusiragira mu ba Producer nihitiyemo kujya nikorera ‘Production’. Rero ‘Production’ yakuze kuruta uko nari kuba umuhanzi. Bimaze imyaka itandatu, kuko ni ibintu nateguye kandi nifuzaga, rero urumva ko ari ibintu nateguye neza.”

Uyu musore yavuze ko adashobora kuvuga mu izina aba Producer bamusiragije bigatuma adakora umuziki, ariko arabibuka.

 Ati “Hari ukuntu twajyaga muri studio tugiye gukora indirimbo aba Producer ntibabihe agaciro n’umwanya, kuva icyo gihe nahise mvuga nti reka mpitemo kwiyigisha kwikorera indirimbo kubera ko nari umucuranzi wo mu rusengero, ndiyigisha, ariko byabayeho gusiragizwa.”


Producer YewëeH yatangaje ko ari kwitegura kujya i Kampala kurangiza indirimbo z’abarimo Fik Fameica 

YewëeH yavuze ko azava muri Uganda, yerekeza mu gihugu cya Tanzania 

YewëeH yasobanuye ko yatangiye urugendo rwo kwiyegereza itangazamakuru bigizwemo uruhare na Label imufasha mu muziki

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DANGOTE’ YA YAHWEEH

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND