Kigali

Kigingi yasubije abahuje ibibazo bya Politiki no kuba ataragaragaye mu isabukuru ya Gen-Z Comedy- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2024 12:10
0


Umunyarwenya Alfred Aubin Mugenzi (Kigingi) yatangaje ko atari ibibazo bya Politiki byatumye muri Werurwe 2024 atitabira igitaramo cy'isabukuru ya Gen-z Comedy yari yatumiwemo, ahubwo byahuriranye n'akandi kazi yari yabonye.



Uyu mugabo wo mu gihugu cy'u Burundi yamamaye cyane mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, ahanini binyuze mu buryo atera urwenya yisunze ingingo nyinshi zidakunze kugarukwaho n'abanyarwenya banyuranye.

Mu bihe bitandukanye yanatumiwe gukorera ibitaramo mu bihugu by'i Burayi, mu Bwongereza n'ahandi, bituma umubare munini na n'uyu munsi umwiyumvamo. 

Azwi cyane mu Rwanda binyuze mu bitaramo bya Comedy Knights, ndetse yigaragaje cyane muri Seka Live ya Nkusi Arthur n'ahandi.

Afitanye umubano wihariye n'u Rwanda, cyane ko muri Mutarama 2022 yakoze ubukwe n'umunyarwandakazi Marina. Ibi byamwongereye gutumirwa cyane mu Rwanda, ndetse yigeze kwigaragaza muri Gen-z Comedy yabereye kuri Mundi Center. 

Ariko muri Werurwe 2024 yatengushye abakunzi be, kuko atigeze aboneka mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu kwizihiza imyaka ibiri yari ishize ibi bitaramo bibera ku butaka bw'u Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Kigingi yasobanuye ko tariki 21 Werurwe 2024 yagize ibiraka bibiri, birimo igitaramo cya Gen-z Comedy, n'ikindi kiraka yari yahawe n'undi muntu ariko ntiyahita amwishyura.

Yavuze ko ubwo yavuganaga n'uriya muntu yamubwiraga ko kiriya kiraka kirimo inzego za Guverinoma, avuganye kandi na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy nawe amubwira ko iki gitaramo kizaba kigamije kwizihiza imyaka ibiri ishize bakora.

Kigingi yavuze ko yari yabwiye Fally Merci ko 'bishobora kuzahinduka ku munota wa nyuma' ariko ko hakimara gusohoka 'Flyer' zigaragaza ko 'nzataramira i Kigali wa muntu yarampamagaye ambwira ko yagize inshingano nyinshi n'akazi kenshi katumye tutabasha kuvugana'.

Akomeza agira ati "Naramubajije nti none tubikore gute? Arambwira ati 'ni wowe dushaka, ni abantu bakuze uzataramira, badakeneye ibintu byihariye, udaciye ku ruhande.'"

Kigingi yavuze ko icyo gihe yahise ahamagara Fally Merci amubwira ko akazi kahuriranye kandi 'abasha kunyumva kuko dusanzwe dukorana'. Ati "Hari ukuntu umuntu akuruhura, akumva neza ibyo washakaga, Fally Merci yarambwiye ati nta kibazo, icyiza ni uko wari warabinteguje mbere y'aho."

Uyu munyarwenya yavuze ko atari imibanire y'ibihugu itameze neza muri iki gihe aho imipaka imwe n'imwe ifunze, byatumye atabasha kugera i Kigali ahubwo 'byatewe n'akazi kahuriranye'.

Kigingi yavuze ko n'ubwo imipaka ifunze ariko indege zirakoreshwa. Yavuze ko ubuzima bwakomeje kugenda nk'ibisanzwe n'ubwo 'ibintu bitameze neza nk'ibisanzwe'.

Ati "Iyo tuje hano batubaza aho tugiye, tukavuga ko tugiye mu Rwanda. Mu gihe gishize nari umushyushyarugamba mu bukwe mbona imiryango yaje gushyingira umukobwa wabo."

Yavuze ko nk'abantu 'batari muri Politike twifuza ko ibintu byakomeza kugenda nk'ibisanzwe'. Ati "Twebwe nta Politike tujyamo niyo mpamvu n'uyu munsi naje ndi hano."

Uyu mugabo yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cya Gen-z Comedy giteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

U Burundi buherutse gufunga imipaka ibihuza n’u Rwanda. Ndetse mu minsi ishize Ikipe ya Dynamo BBC yanze gukina yambaye imyambaro ya ‘Visit Rwanda’ mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroc barasezerwa mu irushanwa rya BAL 2024.

Abategetsi b’u Burundi bashinja kandi u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara guhungabanya umutekano no kwica abantu mu Burundi. Ariko ibyo u Rwanda rurabihakana.

Hagati ya 2015 na 2022 u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, umuturage w’u Burundi uciye inzira y’ubutaka akemererwa kujya mu Rwanda ahawe uburenganzira bwanditswe na leta.

Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bitaramo by’abahanzi b’Abanyarwanda bari bateguye gukorera mu Burundi, kuko byagiye bihagarikwa mu bihe bitandukanye.

Kigingi ari mu banyarwenya b’abahanga badashidikanywaho na benshi bitabira ibitaramo by’urwenya. Kigingi yaje mu Rwanda kuhataramira mu gitaramo cy’urwenya cya Comedy Jam, cyabereye muri Serena Hotel agihuriyemo na Nkusi Arthur ndetse na Anne Kansiime wo muri Uganda.

Kigingi yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy, Herve, Babu, Michael n’abandi.

Mu 2019, Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco “Kigali International Comedy Festival” ryahuje abanyarwenya b’inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n’Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda.

Icyo gihe, Kigingi yavuze ko ari ku nshuro ya munani ataramiye mu Rwanda. Ati “Si ubwa mbere nje gutaramira mu Rwanda. Ndumva ubu ari ku nshuro ya munani. Umuntu arakura mu bintu akora, ibihugu byacu birahuye cyane, ariko na none bikagira n’aho bitandukanira.”


Kigingi yatangaje ko atakomwe mu nkokora n’ibibazo bya Politike, ahubwo ntiyitabiriye isabukuru ya Gen-Z Comedy kubera akazi kahuriranye

Kigingi yasobanuye ko yari yateguje Fally Merci ko ashobora kutazaboneka 

Kigingi ategerejwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kiba kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KIGINGI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND