Kigali

Umubare w’abagore bubatse ndetse n'abibana bakoresha IVF uri kwiyongera cyane

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/11/2024 11:33
0


Raporo y’umugenzuzi w’imyororokere yerekana ko umubare w’abagore bubatse ndetse n'abibana bakoresha ikoranabuhanga ryo guhuza intanga rizwi nka IVF ukomeje kwiyongera cyane mu Bwongereza mu myaka icumi ishize.



Mu Bwongereza, umubare w'abagore b'abaseribateri batewe intanga binyuze mu ikoranabuhanga ryo guhuza intanga rizwi nkaIVF [In vitro Fertilization'] wiyongereye cyane uva ku 1,400 muri 2012 ugera ku 4,800 mu mwaka wa 2022.

Umubare w'abashakanye batewe intanga wikubye kabiri ugera ku 3,300 naho ababana bahuje ibitsina bo wavuye kuri 45,300 mu mwaka wa 2012 ugera kuri 47.000.

Iyi raporo igaragaza ko kandi abagore bubatse ndetse n'abagore benshi b'abasiribateri bagifite imbogamizi zikomeye z'amafaranga kugira ngo babashe kwemererwa guterwa izi ntanga kuko ubwabyo bisaba amafaranga atari macye.

Ikoranabuhanga rizwi nka IVF [In vitro Fertilization] ni uburyo bugezweho aho intanga y'umugabo ihuzwa n'iy'umugore muri Laboratwareiri, rikaba riri mu bisubizo birambye bifasha cyane cyane abafite ibibazo byo kubura urubyaro.


Umwanditsi: Mwihoreze Rangira Aline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND