Umuhanzi w'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Gakwaya M Dan wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Icyubahiro,' 'Abba Father' n'izindi, yagarutse mu muziki nyuma yo guhura n'imbogamizi zinyuranye zamukomye mu nkokora bigatuma amara imyaka ine atagaragara mu muziki.
Kuva 2010 na mbere yaho
gato nibwo uyu muramyi yiyumvishijemo umuhampagaro n’impano yo kuririmba,
atangira atumirwa mu nsengero no mu biterane ariko atarabasha kujya muri Studio.
Icyo gihe, yakoreraga kuri 'Disc' ubwo yabaga mu Karere ka Ngoma, maze mu 2011
ajya muri Studio ku nshuro ya mbere akora indirimbo ebyiri ari zo avuga ko zamufunguriye
amarembo yo kugera kuri Radio hafi ya zose zo mu Gihugu.
Icyo gihe, Dan yari akiri
umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, aho yafatanyaga kwiga no gukora umuziki. Hagati
ya 2013 na 2014, yakomereje umuziki muri Kigali ariko n’ubundi abivanga n’amasomo
ndetse n’akazi. Nyuma yaje kujya hanze y’Igihugu gusa aza kugarukana imbaraga
zidasanzwe mu 2017, aho yari afite itsinda rimushyigikira mu muziki, agakora
ibitaramo bizenguruka igihugu.
Nk’umuntu wigaga mu
ishuri rya Tewolojiya, ntibyamugoye cyane gukora umuziki watumye benshi
bakizwa, abandi bakabohoka kuko yari afite ishyaka ryo kuvuga ubutumwa bwiza.
Mu 2018 ubwo yabazwaga
impamvu yamuteye kwiga Tewolojiya, yagize ati: "Numvaga ari umuhamagaro,
numvaga nzaba nka Pasiteri cyangwa Umumisiyoneri, nkumva nshaka gukorera Imana
mu buryo bwagutse."
Mu kiganiro Gakwaya Dan
yagiranye na InyaRwanda, yagaragaje ko mu mbogamizi yahuye na zo harimo kuba
atarabashije kugirana imikoranire ihamye n’itangazamakuru bityo ntamenyekane
uko bikwiye, ndetse no kuba icyo gihe Abahanzi Nyarwanda batari bagasobanukiwe
ibya YouTube naho ayimenyeye bakaza kumwiba ‘Channel’ ye.
Yagize ati: “YouTube
byari mu gicuku n’indirimbo twazicishaga ku muyoboro wa Afrifame kimwe n’abahanzi
ba kera uko babigenzaga. Aho menyeye YouTube, hari channel nashyiragaho
ibikorwa byanjye iranakomera ariko iza kwibwa.”
Mu 2019 nibwo Dan yabaye
nk’utangiye gukora bundi bushya ndetse agira umugisha atangira gutumirwa mu
bitaramo bikomeye hirya no hino mu gihugu. Mu gihe yiteguraga kujya gutaramira
hanze y’u Rwanda mu gitaramo gikomeye yari yitezeho kwaguka cyane mu muziki,
amatariki yahuriranye n’icyo Israel Mbonyi yagombaga gukorera muri Kaminuza
kandi bagombaga gukorana maze aba asubitse gahunda ye mu gihe cyo kuyisubukura
Covid-19 iba ibyitambitsemo.
Kuva icyo gihe kugeza ubu
rero, uyu muramyi utarongeye kugaragara mu muziki, yabwiye InyaRwanda ko ubu yagarutse nubwo yari amaze iminsi mu nshingano zitamworoheye zirimo kwiga, akazi n’ibindi.
Yahishuye ko ateganya gukora ibikorwa byinshi birimo gusohora indirimbo nyinshi
n'ibitaramo bito n'ibinini.
Ati: “Ubu nibwo
ngarukanye imbaraga kandi zidasubira inyuma kuko niteze ko aricyo gihe cyiza
cyo gukoreramo kuri njye. Mfite ibikorwa byinshi ngiye gushyira kuri Channel
nshya, indirimbo za cyera nzazisubiramo mu buryo buvuguruye buri ‘Live’ n’amashusho,
kandi ndifuza ko byibura buri kwezi cyangwa buri mezi abiri nzajya nsohora indirimbo nshya. Muri uriya mwaka
tugiye kwinjiramo ndateganya ibitaramo nzabibamenyesha.”
Kuri ubu rero, uyu
muramyi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ikiganza cy’Uwiteka,’ ikaba
ari imwe mu ndirimbo ze akunda ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, bwumvikanisha ko ‘igihe
umuntu azengurutswe n’ibigeragezo ha handi aba abona ko birangiye rwose, aho
naho Imana ibasha kuhamukura ikiganza cy'uwiteka kigatabara.’
Yavuze ko nubwo
atatangaza umubare w’amafaranga iyi ndirimbo yamutwaye ariko yamutwaye imbaraga
nyinshi, bitewe n’uko yagiye ayikora mu bihe bitandukanye, ndetse agahura n’imbogamizi
mu mitegurire.
Nubwo bimeze bityo ariko,
Dan yavuze ko ashima Imana ko umuziki uhimbaza Imana muri iki gihe watumbagiye
cyane cyera kuko kera wasangaga abahanzi
b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana badahabwa agaciro ariko ubu bikaba
bayahindutse.
Ati: “Ntitwahabwaga
agaciro kuko uretse hanze no mu nsengero imyumvire yabaga idashyigikira impano
z’abahanzi kandi twese tuvuga Imana.Ariko ubu umuhanzi afite agaciro iyo akoze
arashyigikirwa, abanyamakuru basigaye bakina indirimbo za Gospel mu gihe cyera
hari igihe nabahaye CD barayivuna ku buryo
nigeze kugira agahinda gakabije.
Ariko ubu imvune
zumuhanzi zirubahwa kandi iyo ukoze uranasarura mu gihe gikwiye. Muri rusange ni byiza kandi nkunda uburyo no
mu bahanzi hari ubufatanye ariko nanjye nsaba ngo birusheho kuko umuziki wacu
ntiwaba mpuzamahanga hatarimo gushyigikirana nk’abahazi. Nanjye umusanzu wanje ni uwo gukomeza ubwo
bumwe no gufatanya kugirango tuzamure Ubwami bw’Imana ku Isi.”
Yasabye abakunze be
ndetse n’ab’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange kumusengera no
kumushyigikira mu buryo bwose harimo ubwo kumugira inama, gusangiza abandi
ibihangano bye, kumutera inkunga mu buryo bw’amafaranga n’ibindi byose byatuma
umurimo w’Imana waguka binyuze mu mpano ye.
Umuramyi Gakwaya Dan yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu muziki nyuma y'imyaka isaga ine atagaragara
Yahuye n'imbogamizi zinyuranye zirimo no kwibwa 'YouTube Channel'
Uyu muramyi yavuze ko yigeze kurwara agahinda gakabije kubera kwimwa agaciro nk'umuhanzi
Arishimira ko uyu munsi abahanzi bahabwa agaciro
Yateguje indirimbo nyinshi n'ibitaramo bikomeye umwaka utaha
">Kanda hano urebe indirimbo 'Ikiganza cy'Uwiteka' ya Gakwaya Dan
TANGA IGITECYEREZO