Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki
24 Ugushyingo ni umunsi wa 328 mu igize umwaka, hasigaye igera kuri 37 ukagera
ku musozo.
Bimwe
mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1859: Umuhanga
mu mihindagurikire y’Ibinyambuzima Charles Darwin yashyize ahagaragara Igitabo
yise ’On the Origin of Species’, isabukuru yacyo ikunze guhabwa inyito y’umunsi
w’impinduka.
1932: Muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Washington, ibiro by’iperereza
bikorera imbere muri iki gihugu bizwi nka FBI byafunguye inzu ikorerwamo
isuzuma (FBI Lab).
1963: Mu
ntambara ya Vietnam, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Lyndon B. Johnson
yemeje ko igihugu cye kigiye gukomeza gushyigikira Vietnam y’Amajyepfo mu buryo
bw’ubukungu n’igisirikare.
1965: Joseph
Désiré Mobutu yageze ku butegetsi bwa DR Congo, aba Perezida wa kabiri w’iki
gihugu. Yahise agihindurira izina acyita Zaïre mu 1971, yamaze imyaka irenga
mirongo itatu aza guhirikwa ku butegetsi n’inyeshyamba mu 1997.
1966: Impanuka
y’indege TABSO 101 yabereye hafi ya Bratislava mu cyahoze ari Czechoslovakia
igwamo abantu bagera kuri 82.
1974:
Abashakashatsi Donald Johnson na Tom Gray bavumbuye ibisigazwa bigera ku
mpuzandengo ya 40% ry’igufa ry’umukurambere wiswe Australopithecus afarensis
uhabwa agatazirano ka Lucy. Iyi yabaye imvano y’uko itsinda rya The Beatles
rihanga indirimbo ya Rock bise ’Lucy in the Sky with Diamonds’. Ibi bisigazwa
babikuye mu kibaya cya Awash mu gihugu cya Ethiopia.
2006: Umubano
w’u Rwanda n’u Bufaransa wabaye mubi nyuma y’impapuro zo guta muri yombi
abayobozi bakuru b’u Rwanda zari zatanzwe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.
Bamwe
mu bavutse uyu munsi:
1952:
Norbert Haug, wabaye Umuyobozi w’Uruganda rwo mu Budage rukora imodoka za
Siporo, Mercedes-Benz.
1971: Cosmas
Ndeti, wabaye umukinnyi w’imikino ngororangingo.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1991: Freddie
Mercury, yabaye umuririmbyi ukomoka muri Tanzania.
2010: Huang
Hua, yabaye umunyapolitiki wo mu Bushinwa.
TANGA IGITECYEREZO