Kigali

Rwanda Premier League: Rayon Sports yivuganye Gorilla FC ikomeza kubyinira ku rukoma -AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/11/2024 14:25
0


Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ibitego bibiri ku busa iguma ku mwanya wa mbere, aho yamaze gushyira ikinyuranyo cy'amanota atanu hagati yayo na Gorilla ya kabiri.



Kuri uyu wa iki cyumweru itariki 24 Ugushyingo 2024 ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Rayon Sports muri shampiyona y'u Rwanda, Rwamda premier League 2024-25. 

Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego bibiri ku busa Bwa Gorilla n'uko ihita yuzuza amanota 23 iguma kuyobora urutonde rwa shampiyona. Ikipe ya Gorilla FC yo gutsindwa uyu mukino byatumye iguma ku manota 18, n'umwanya wa kabiri, irushwa na Rayon sports amanota atanu.

Uko umukino wagenze umunota ku munota

90+3' Adama Bagayogo teye isoti ritabyaye igitego, umukino uhita urangira

90+2' Fall Ngagne wari usigaranye n'umuzamu wa gorilla ananiwe gutsinda igitego cya gatatu.

90+1' Abakunzi ba Gorilla FC  batangiye gusohoka mu kibuga.

90' Kufura ikomeye ya Gorilla FC itewe na Rutanga Eric, umuzamu wa Rayon Sports yigize agaca arirambura umupira awukuramo, hongerwaho iminota itatu y'inyongera.

87' adama bagayogo yari azamuye umupira mwiza ashakisha Richald Ndayishimiye ariko umupira uramurengana.

85' Fall Ngagne na Muhire Kevin bari bakinanye neza mu kibuga hagati,. gusa ibyo bari bubatse biburijwemo n'umuzamu wa Gorilla wari uri maso hakiri kare.

83' Ndayishimiye Richald yari asigaranye n'umuzamu wa Gorilla FC ariko Muhawenayo God umupira arawumurengesha, umupira uterekwa imbere y'izamu rya Glrilla.

79' Fall Ngagne yari azamuye umupira imbere y'izamu rya Gorilla ariko Nishimwe Blaise yongera gutabara akiza izamu rya Muhawenayo God.

77' Abakinnyi ba Rayon Sports mu kibuga hagati bari gutanga isomo rya Ruhago. Muhire Kevin, Adama bagayogo, Ndayishimiye Richald ndetse na bagenzi babo bari gukina umupira w'iburayi.

75' ndayishimiye Richald, Adama Bagayogo, na Iraguha Hadji bari bakinnye nibintu byiza imbere y'izamu rya Gorilla ariko umupira ukomeye cyane Bahayogo yeteye unyuze ku ruhande rw'izamu.

72' adama bagayogo azamuye umupira mwiza imbere y'izamu rya Gorilla FC, induru ziravuga gusa Iraguha Hadji ananirwa gutsinda igitego, gusa abakunzi ba rayon sports bo bari bibereye mu byishyimo.

69' Ikipe ya Rayon Sports ikoze impinduka n'uko Adama Bagayogo yinjira mu kibuga asimbura Aziz Basane Koulagna.

66' Fall Ngagne yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Gorilla FC ariko Nsengiyumva samuel umupira awukurano neza cyane, azamukanye umupira Aziz basane amukorera ikosa.

64' Iraguha Hadji asohotse mu kibuga bamutwaye ku ngobyi, abakunzi ba Rayon Sports bamukomera amashyi, ari kwitabwaho n'abaganga.

61' Muhire Kevin ateye Penaliti nziza ibyaye igitego cya kabiri ku ruhande rwa Rayon Sports.

61' Gooooooooooooooooooooooooo! Muhire Kevin Rayon Sports

60' Penaliti ya Rayon Sports nyuma y'uko Aziz Basane yari azamukanye umupira ariko Rutonesha Hesborn umupira awugaruza untoki

58' Umuzamu Muhaawenayo God atabaye ikipe ya Gorilla umupira ujya muri koruneli, yaconzwemo neza na Muhire Kevin ariko Iraguha Hadji umupira ananirwa kuwutsinda.

55' Aziz Basane arase igitego imbere y'izamu rya Gorilla FC, na Nishimwe Blaise ahita acucumukana umupira nawe arakirata imbere yizamu rya Rayon sports.

53' umupira uri kuva ku izamu rimwe ujya ku rindi, nyuma y'uko Fall Ngagne yari azamukanye umupira ukuwemo na Kalenzo alex, nuko Rutonesha Hesborn nawe azamukana umupira ariko Nsabimana aimable aratabara.

52' youssuf Diagne akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo umupira wari uzamukanwe na Rutonesha Hesborn.

51' Abakinnyi ba Gorilla Fc bakomeje kugaragaza inyota yo kwishyura igitego batsinzwe mu gice cya mbere, kuko bazi neza ko rayon sports nibatsinda iza kubarusha amanota atanu.

47' Ikipe ya Rayon Sports yari ibonye uburyo bukomeye bwa Iraguha Hadji yamaze go gucenga umuzamu wa gorilla, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

45' Igice cya kabiri gitangiranye imbaraga zidasanzwe ku ruhande rwa Gorilla FC, umupira wari utewe na Ntwali Evode uiruhukira mu biganza by'umuzamu wa Rayon sports

Igice cya mbere kirangiye Gorilla FC ifite ubusa ku gitego kimwe cya rayon sports.

45+2' karenzo alex na Nishimwe Blaise bari bakinanye neza imbere y'izamu rya Rayon Sports ariko umunya senegal Khadime Ndiaye umupira awufata nta kibazo.

45' Iminota 45 irangiye Rayon Sports iyoboye umukino n'igitego kimwe ku busa bwa Gorilla, umusifuzi yongeraho iminota ibiri y'inyongera.

43' Kufura ya Gorilla FC nyuma y'ikosa rikorewe Karenzo Alex, ikarita y'umuhondo kuri Ndayishimiye Richald. Kufuta Haji ahise ayishira muri koruneli itagize icyo imarira Gorilla FC.

41' Gorilla Fc yongeye kurokoka nyuma y'uko abakinnyi nka Aziz Basane na muhire Kevin bari bari kurekura amashoti ariko, Fall Ngagne arekuye ishoti umupira umuzamu arawufata.

39' Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda igitego akanyamuneza kazamutse bakomeje kwataka bidasanzwe ikipe ya Gorilla FC.

36' Muhire Kevina yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Gorilla FC wenyine, gusa mmuzamu Muhawenayo God umupira arawumutanga.

35' Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye akoze akazi ko gukuramo umupira yari atewe na Karenzo Alex wa Gorilla FC.

33' Muhire Kevin, Roger Kanamugire, Richald Ndayishimiye bakomeje gususurutsa abakunzi ba Rayon sports, gusa bongeye guha umupira fall Ngagne umusifuzi avuga ko habayeho amakosa.

29' Umunya Senegal Fall Ngane afunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports nyuma y'umupira wari ukinanwe neza na Ndayishimiye Richald na Aziz basane Koulagna.

29' Gooooooooooooooooooooooool Rayon Fall Ngagne

27' Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo ishoti rikomeey cyane yari atewe na Nishimwe Blaise, wahoze akinira Rayon Sports.

26' Ikarita y'umuhondo ku mutoza w'ungirije wa Gorilla FC Abuba Sibomana nyuma yo kuvuga amagambo adashimishije abasifuzi.

23' Karenzo Alex ananiwe gutsinda igitego wenyine ubwo yari yisanze afite umupira imbere y'izamu rya Rayon sports.

21' Ikarita y'umuhondo ku ruhande rwa Gorilla FC ihawe Nduwimana Eric, nyuma yo gukorera ikosa Aziz Basane, kufura yahise ihabwa Rayon sports yo Muhire Kevin yayiteye mu ntoki za muhawenayo God.

19' Nshuti nziza Didier akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo kwambura umupira Aziz Basane Koulagna umupira mu rubuga rw'amahina, awushira muri koruneli itagize icyo imarira ikipe ya Rayon Sports.

18' Ikipe ya gorilla FC itangiye kwima rayon sports umupira kuko isaha ku yindi iri kwisirisimba imbere y'izamu rya Khadime Ndiaye.

15' Muhire kevin akoze akazi gakomeye ko kuzibira kufura yari ikomeey ya gorilla FC yari itewe na Rutonesha Hesborn, abaganga bamwiseho agaruka mu kibuga ameze neza.

13' Muhire Kevin na Omborenga Fitina bari bakinanye neza bashakisha umunya Senegal Fall Ngagne, gusa Ngagne asanga umupira wageze mu biganza bya Muhawenayo God.

12' Iraguha Hadji yari acenze abakinnyi bose ba Gorilla mu bwugarizi, ariko nyuma yo guhindukira agakinana na bagenzi be barimo Muhire Kevin, umupira birangiye ugaruwe n'ukuguru kwa Bobo Camara.

10' Nduwimana Frank yari akoze ibintu byiza imbere y'izamu rya Rayon Sports maze Nsabimana Aimable umupira awujugunya muri koruneli itagize icyo imarira Gorilla FC.

8' Aziz Basane yari azamukanye umupira neza akinana na Ndayishimiye Richald ariko myugariro wa Gorilla FC Nduwimana frank umupira arawurenza utarateza ibibazo izamu rya Gorilla FC.

6' Koruneli ya Gorilla FC izamuwe neza na Moussa Omar, umupira ufashwe neza na Khadime Ndiaye auri mu izamu rya Rayon Sports.

4' Omborenga Fitina yari akinanye neza na Iraguha Hadji imbere y'izamu rya Gorilla FC nuko umupira Nishimwe Blaise awukuramo akiza izamu.

1' Omborenga Fitina yari azamukanye umupira ariko umuzamu Muhawenayo God umupira awukuramo.

Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Gorilla FC ni Muhawenayo God, Nsengiyumva Samuel, Nduwimana Eric, Moussa Omar, Nshutinziza Didier, Murdah Victor, Nduwimana Frank, Rutonesha Hesborn, Karenzo Alex, na Nishimwe Blaise.

Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssu Diagne, Nsabimana Amiable, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Bassane Aziz Koulagna, Iraguha Hadji na Fall Ngagne

Ni umukino usobanuye byinshi kuko buri kipe iza kuwutsinda irarara ku mwanya wa mbere. Gorilla FC nitsinda irava ku manota 18 ifite guzeza ubu igire amanota 21, naho Rayon Sports yo nitsinda irava ku manota 20 ifite ijye ku manota 23.

Ni umukino Gorilla Fc igiye gukina iri gukubita agatoki ku kandi, kuko ifite gahunda yo kwitwara neza, byagera ku makipe akomeye igasya itanzitse. Amakipe akomeye yahuye na APR FC byarangiye Gorilla iyikuyeho amanota atatu, ndetse inakura inota rimwe ku ikipe ya Police FC. 

Mbere y’uko umukino utangira n'ubundi amakipe yombi arakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, kuko Rayon Sports ni iya mbere n’amanota 20, Gorilla ikaba iya kabiri n’amanota 18.

Mu mikino ine iheruka guhuza aya makipe yombi, Ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo imikino ibiri, Gorilla itsinda umukino umwe naho undi mukino usigaye amakipe yombi yarayinganyije.

Mu mikino amakipe yombi aheruka gukina muri shampiyona y’u Rwanda. Ikipe ya Gorilla FC yaguye miswi na Bugesera FC, naho Rayon Sports itsinda Etincelles igitego kimwe ku busa. 


KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y'UMUKINO WAHUJE RAYON SPORTS NA GORILA FC



Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gorilla FC, iguma kwegamira umwanya wa mbere

Muhire Kevin akomeje kuyobora ikipe iri mu mwuka mwiza nka kapiteni

Abasaza ba Rayon sports bari bitabiriye ibirori byo gutsinda Rayon Sports

Abakunzi ba Rayon sports bari bitabiriye umukino ku bwinshi


Abakinnyi ba Rayon Sports mbere y'Uko umukino utangira

Amafoto ya Gorilla FC iri kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

Abakinnyi ba Giorilla FC bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium

Abakinnyi ba Rayon Sports bageze kuri Kigali Pele Stadium

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND