Kigali

Noble Family Church yatumiye mu giterane Pastor Robert Kayanja wujuje Stade Amahoro ubwo aheruka mu Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/11/2024 13:58
0


Pastor Robert Kayanja Umuyobozi Mukuru w'Itorero Miracle Centre Cathedral Church rifite icyicaro gikuru i Rubaga mu mujyi wa Kampala uri mu bapasiteri bakomeye muri Afurika, agiye kugaruka mu Rwanda ku butumire bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries iyobowe na Apostle Mignonne Kabera.



Nk'uko bisanzwe muri Women Foundation Ministries, mu kwezi kwa Cumi na kumwe (Ugushyingo) haba igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa gifite insanganyamastiko igira iti “THANKSGIVING IN ACTION, MAKE IT A CULTURE", bikaba bisobanuye "GUSHIMA IMANA MU BIKORWA TUBIGIRE UMUCO". Uyu mwaka wa 2024 akaba ari inshuro ya 18 iki gikorwa gishyirwa mu ngiro.

Uyu mwaka, iki gikorwa ntigisanzwe kuko iri torero ryagihuje n'umushinga rifite wo kubaka ahantu haryo bwite ho guteranira, bikaba byitezwe ko hazahinduka ihuriro ryo guhimbaza Imana muri Afurika y'Iburasirazuba.

Byitezwe ko muri iki giterane cyo gushima Imana, umukozi w'Imana Pastor Robert Kayanja wo muri Uganda ari we uzahesha umugisha ubutaka buzubakwamo urwo rusengero. 

Mu bindi biteganijwe, harimo no kuzamura imibereho y'abana babayeho nabi binyuze muri gahunda mbonezamikurire y'abana bato izwi nka 'ECD' ndetse n'abasheshakanguhe.

Iki giterane kizaba ku wa Gatanu, tariki 29 Ugushyingo 2024 kuri Intare Conference Arena, gitangire ku isaha y'i Saa Yine. Mu bakozi b'Imana bazigisha, harimo Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera, Pastor Robert Kayanja, Dr Ipyana Kibona wo muri Tanzania n'abandi.

Pastor Kayanja ni izina rizwi cyane muri Uganda, mu karere no muri Afrika aho benshi bamufata nk'umuhanuzi, umukozi w'Imana ukora ibitangaza ndetse ni nawe mupasiteri ukize kurusha abandi muri Uganda. Itorero ayoboye riri mu matorero afite inyubako nini cyane mu karere dore ko urusengero rwe rwa Rubaga rwakira abantu barenga ibihumbi icumi. Itorero rye rifite insengero zirenga 1000 zikorera muri Uganda. Ni we wagize iyerekwa rya 77 Days of Glory izwi cyane nka 77DOGs.

Mu matorero y'abarokore, Pastor Robert Kayanja arazwi cyane. Mu Rwanda, wamugereranya nka Apotre Dr Gitwaza mu bakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru. Robert Kayanja ni umupasiteri ukunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibyo atangaza n'ibyo yigisha. Bamwe bamuvuga neza hakaba ariko n'abandi bamuvuga nabi. Yigeze gusaba Leta ya Uganda kujya itanga Icyacumi mu itorero.

Mu 2007 ni bwo Pastor Robert Kayanja yaje mu Rwanda ahakorera igiterane cy'amateka cyabereye muri Stade Amahoro. Ni igiterane cyari cyateguwe n'abapasiteri b'amatorero y'abavutse ubwa ka kabiri barangajwe imbere na Apotre Rwandamura Charles wa UCC, cyitabirwa n'abantu uruvunganzoka. Icyo gihe Pastor Kayanja yahanuriye u Rwanda ati "Abantu mugiye gutangara cyane, mutungurwe n'uburyo Imana igiye guhindura ibintu ikarema iterambere rishya mu Rwanda".

Ibikorwa ngarukamwaka byo gushima no gutanga (Thanksgiving) muri Women Foundation Ministries byatangiye bwa mbere mu mwaka wa 2006. 

Ni mu gihe Women Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikristo washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006, wubaka abari n’abategarugori mu nzira z’agakiza, mu mitima no mu buryo bw’ibikorwa bifatika.


Itorero rya Noble Family Church/ All Women Together Foundation ryongeye gutegura igiterane ngarukamwaka cyo gushima Imana


Ni igiterane kigiye kongera kugarura Pastor Robert Kayanja mu Rwanda nyuma y'imyaka isaga 17


Kwinjira muri iki giterane cyo gushima Imana ni ubuntu

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND