Kigali

Tiwa Savage yarwaniye ishyaka Balthasar Engoga wabaye iciro ry'imigani

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/11/2024 12:09
0


Icyamamarekazi mu muziki wa Nigeria, Tiwa Savage, yarwaniye ishyaka Balthasar Engoga avuga ko 'nta kibi yakoze' nyuma yaho hakwirakwiriye amashusho ye 400 aryamanye n'abagore 200, bigatuma ahinduka iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga.



Tiwa Savage ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Radiyo 'The Beat FM', yabajijwe ku cyo avuga kuri uyu mugabo umaze iminsi anyeganyeza Isi, avuga ko kuri we asanga nta kidasanzwe yakoze.

Uyu mugore yavuze ko we yasanze Barthasal nta kibi yakoze ku buryo abantu bamuciraho iteka, kuko mu mashusho yabashije kubona yabonaga abagore babaga baryamanye bose babaga bari kumwenyura ubona ko bishimiye serivise ari kubaha, bityo ko abantu bakwiye kumuvaho bakamuha agahenge.

Ati "Mu mureke wenyine. Uyu mugabo nta kibi yigeze akora. Mu mashusho nabonye, abagore babaga bari kumwenyura bishimiye serivise ye. Nafashe umwanya wo kureba nsanga ahubwo uyu mugabo azi akazi ke."

Aya magambo yasamiwe hejuru n'abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko nta kuntu atamuvugira kandi nawe hari ibisa nabyo byigeze kumubaho.

Mu mwaka wa 2023 nibwo Tiwa Savage nawe yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n'amashusho yari afite igihe kingana n'amasegonda 10 yagiye hanze amugaragaza aryamanye n'umukunzi we.

Ubwo yari mu kiganiro na Radiyo 'Power' yo muri New York mu Ukwakira 2023, Tiwa Savage yavuze ko ayo mashusho yashyizwe hanze n'umukunzi we kuri konti ye ya Snapchat, abikora mu buryo bw'impanuka.

Yavuze ko umukunzi we yahise ayasiba byihuse gusa biba iby'ubusa kuko hari uwari wamaze kuyabona ayabika muri telefone ye.

Yakomeje avuga ko uwo muntu wayabitse yatangiye kujya amukangisha ko natamuha amafaranga azashyira hanze aya mashusho, Savage akomeza kumutsembera birangira n'ubundi ayashyize hanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND