Amafaranga y’ishimwe ahabwa abakinnyi ba Rayon Sports iyo batsinze umukino bakinnye, yavuye ku bihumbi 40 Frw agirwa ibihumbi 100 Frw mu gihe iyi kipe yabasha kwikura mu nzara za Musanze FC imaze iminsi iyisuzugura.
Rayon Sports irateganya guhaguruka ku gicamunsi yerekeza i Musanze idafite abakinnyi bayo babiri b'Abanya-Senegal, Youssouf Diagne na Omar Gning, bafite imvune, kandi na Niyonzima Olivier Sefu ntabwo ari mu bakinnyi abatoza bateganya gukoresha kuri uwo mukino.
Ubusanzwe, umukinnyi wa Rayon Sports ahabwa agahimbazamusyi ka 40,000 Frw. Ariko, ku mukino iyi kipe iza gukinamo na Musanze FC, niramuka itsize buri mukinnyi yemerewe ibihumbi 100 Frw.
Muru uyu mukino buri gitego
cyiyongera ku ntsinzi kirabarirwa ibihumbi 20 Frw, bivuze ko Rayon Sports
iramutse itsinze isubiriye nk'ibyo yakoreye Kiyovu Sports buri mukinnyi yahabwa
ibihumbi 160 Frw.
N'ubwo bimeze bityo, aya mafaranga ni make
ugereranyije n'agahimbazamusyi kari gatekerejwe ku mukino na Kiyovu Sports, aho
umukinnyi yari yemerewe ibihumbi 150 Frw, naho igitego kirenga icy’intsinzi
cyari gifite agaciro k'ibihumbi 30 Frw.
Rayon Sports imaze imikino ine itazi uko gutakaza
bisa, gusa kuri uyu wa Gatatu ifite ubwoba bwinshi kuko Musanze FC yatsinze imikino ibiri iheruka guhuje aya
makipe, kandi Rayon Sports ntiyashoboye gutsindira ku kibuga cya Musanze mu
mikino itanu iheruka kuhakinira muri Shampiyona.
Abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe ibihumbi 100 Frw mu gihe batsinda Musanze FC kuri uyu wa Gatatu
I Musanze naho barakubita agatoki ku kandi
TANGA IGITECYEREZO