Kimwe mu bibazo bikomeje kwibasira Isi ndetse n'umuryango Nyafurika by'umwihariko, ni gatanya. Raporo nshya igaragaza ko ibihugu nka Libya, Algeria, Sudani na Afurika y'Epfo birembejwe n'umubare munini w'abahana gatanya muri uyu mwaka
Isenyuka ry'umuryango ni
ikibazo rusange mu bice byose by'Isi harimo no muri Afurika. Nubwo uyu mugabane
ukunze gushimirwa kubera ubumwe bukomeye ndetse n'indagagaciro, uracyahanganye
n'ibibazo bikomeye birimo n'umubare uri hejuru wa gatanya.
Uko imyaka igenda iza
indi igataha, umubare w'abatandukana ukomeza kwiyongera. Gatanya ni inzira
yemewe isesa ku mugaragaro isezerano ry'abashakanye. Ibi biha uburenganzira
bungana impande zombi bwo kongera kuba ingaragu cyangwa kongera gushaka bundi
bushya.
Nubwo amakuru ku birebana
na gatanya muri Afurika ari macye, ariko raporo iheruka yakozwe na Wisevoter
agaragaza bimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane birembejwe n'iki kibazo.
Iyi raporo igaragaza ko
Libya iza ku mwanya wa mbere ndetse ikaza ku mwanya wa 18 ku Isi hose. Mu bindi
bihugu bigaragara kuri uru rutonde, harimo Egypt, Mauritius, Algeria, Seychelles,
Sudani na Afurika y'Epfo
Raporo y’Urwego
rw’Ubucamanza mu Rwanda iherutse gutangazwa igaragaza ko imiryango 2833 ariyo
yatse gatanya mu mwaka ushize, ibintu bikomeje gutera benshi kwibaza impamvu
imanza nk’izo zikomeje kwiyongera.
Mu manza mbonezamubano
zakiriwe n’inkiko mu 2023-2024, zingana na 25,481, iziza ku isonga ni izirebana
no gutandukana burundu kw’abashakanye kuko zigize dosiye 2833.
Nubwo bimeze bityo ariko
bigaragara ko habayeho igabanyuka ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko wo
ibirego byari byinjiye mu nkiko birebana na gatanya byari 3075, bisobanuye ko
hagabanyutseho dosiye 242 bigize 7%.
Iyi raporo igaragaza uko
ibikorwa by’ubutabera byagenze mu 2023-2024, igaragaza ko mu manza
mbonezamubano hatanzwe ibirego 693 byo gihindura ibyemezo by’umutungo naho
indishyi zikomoka kutubahiriza masezerano hatanzwe ibirego 692.
Ni mu gihe gusimbura
inyandiko ndangamimerere hatanzwe ibirego 646, ihererekanyamutungo ritimukanwa
hatangwa ibirego 632, mu gihe ibirego by’amasezerano ari 553.
Itegeko rigenga abantu
n’umuryango riheruka kuvugururwa ndetse zimwe mu mpamvu zagaragajwe harimo
n’uko gatanya ziyongereye cyane mu myaka itanu ishize kuko nko 2018 imiryango
yemerewe gatanya binyuze mu nkiko yari 1311.
Mu 2019, imiryango 8941
yemerewe n’inkiko gutandukana mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.
Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyari
kiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ari ugutandukana burundu
kw’abashakanye aho mri uwo mwaka abatandukanye bagera ku 3322.
Bimwe mu bituma abantu basaba
gatanya harimo ko umuntu ashobora guhitamo gusezerana n’undi kandi afite
gahunda yo kugabana nawe imitungo kuko iyo mwavanze umutungo mugabana
mukaringaniza kabone nubwo mwaba mumaranye imyaka ibiri gusa mu gihe ufite
ibimenyetso bikwemerera kubona gatanya.
Ibyo byatumye harimo
ingingo zivugururwa ku birebana na gatanya cyane ko hari aho byari bimaze
kumera nk’intwaro ku bashaka imitungo kuko hari ubwo benshi babaga
barasezeranye ivangamutungo risesuye ku buryo nibatandukana bazagabana buri
umwe akeguka 50% by’imitungo bari bafite.
Ingingo 156 y’itegeko
rishya iteganya ko iyo habayeho iseswa ry’ivangamutungo rusange biturutse kuri
gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana,
umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n’imyenda baringanije.
Iri tegeko byitezwe ko
rizagabanya umubare wabasaba gatanya wakomeje gutumbagirwa mu myaka itanu
ishize.
Dore ibihugu bigaragaramo
gatanya nyinshi muri Afurika mu 2024
Rank |
Country |
Divorce rate |
Global rank |
1 |
Libya |
2.5 per 1k |
18 |
2 |
Egypt |
2.2 per 1k |
23 |
3 |
Mauritius |
1.7 per 1k |
50 |
4 |
Algeria |
1.6 per 1k |
53 |
5 |
Seychelles |
1.5 per 1k |
65 |
6 |
Sudan |
1.5 per 1k |
67 |
7 |
South Africa |
0.6 per 1k |
109 |
TANGA IGITECYEREZO