Kigali

Amategeko avuga iki ku byaha umupfumu ‘Salongo’ akurikiranyweho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2024 19:19
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ugushyingo 2024, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha "RIB" rwatangaje ko rwataye muri yombi Rurangirwa Wilson wamamaye nka Salongo ‘Umupfumu’ akurikiranyweho ibyaha bine.



Uyu mugabo yafunzwe ku wa 31 Ukwakira 2024, aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, ari naho asanzwe atuye. 

Akurikiranyweho ibyaha bigizwe no: Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke. 

Yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho. Ndetse yafatanywe impu z’ibisimba, amacupa atandukanye y’imiti, amagi, inkoko n’ibindi. Ni ibikorwa yari asanzwe akorera mu Kagari ka Maranyundo, Umudugudu wa Mayange mu murenge wa Nyamata yo mu Karere ka Bugesera.

Uyu mugabo yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko hari bamwe mu bagiye batanga ubuhamya bavuga ko hari ibintu yabafashije kugarura bari bibwe. Ndetse nawe yagiye agaragara ku muyoboro wa Youtube agaragaza ko afite imbaraga zo gukora ibyananiye benshi.

Muri Werurwe 2024, Salongo yanditswe mu binyamakuru binyuranye nyuma y’uko ateje inzuki ku musore wari wibye Moto Mukuru we bapfuye amafaranga. Uyu musore yaje gusunika iyi moto ayishyira Salongo, hanyuma nyirayo ayibona uko akomeza ubuzima.

Yanavuzwe mu itangazamakuru nyuma y’uko muri Gicurasi 2021, atangaje ko yubatse umuhanda wa kaburimbo ureshya n’igice cya kirometero wamutwaye Miliyoni 50 Frw.

Amategeko avuga iki ku byaha ashinjwa?

Icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa giteganwa n’Ingingo ya 281 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa; kibahamye bahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenze miliyoni 5,000,000 FRW.

Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cy’iyezandonke n’icyaha cy’ubugome gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke. Mu gihe cy’isubiracyaha, ibi bihano byikuba inshuro ebyiri.


Salongo wiyita umupfumu yatawe muri yombi ku wa Kane tariki 31 Ugushyingo 2024 akurikiranyweho ibyaha bine 

Muri Werurwe 2024, Salongo yagaruje Moto yari yibwe nyuma y’uko yoherereje inzuki uwari wayitwaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND