Kigali

Guinée Equatoriale: Hafashwe ingamba zikakaye ku basambanira mu biro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/11/2024 10:53
0


Nyuma y'uko mu gihuhu cya Guinée Equatoriale, umwe mu bayobozi witwa Baltasar Engonga abaye iciro ry'imigani afatanywe amashusho asambanya abagore 200 hari ayo yafatiye mu biro bye, ubu noneho hamaze gutangazwa ingamba zikarishye ku bayobozi bakorera ubusambanyi mu biro byabo.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Visi Perezida wa Guinée Equatoriale yatangaje ko abategetsi bakorera imibonano mpuzabitsina mu biro byabo bazafatirwa “ingamba zikomeye”.

Visi perezida Teodoro Obiang Nguema Mangue yanditse ku rubuga X ati: “Uyu munsi, turahagarika abategetsi bose bakoreye imibonano mpuzabitsina mu biro bya minisiteri.Leta izafata ingamba zikomeye kuri ibi bikorwa kuko bigize kurenga ku mabwiriza ngengamyitwarire.”

Ibi abitangaje nyuma y’uko amashusho menshi y’umwe mu bategetsi bakuru arimo gukora imibonano mpuzabitsina mu biro n’abagore ba bamwe mu bakomeye mu butegetsi muri icyo gihugu akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mpera z'icyumweru gishize ubwo Baltasar Engonga, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Leta gishinzwe iperereza (National Financial Investigation Agency), yatabwaga muri yombi akekwaho ibirego bitandukanye, nibwo abakoraga iperereza basanze amashusho 400 ye asambana n'abagore 200 muri mudasobwa ye.

Muri aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bikaba inkuru igarukwaho cyane, harimo ayo yafatiye mu biro bye. Ibi biri mu byatumye hahita hafatwa ingamba ku bayobozi bakorera imibonano mpuzabitsina mu biro muri iki gihugu.

Kugeza ubu Baltasar Engonga wabaye ikimenyabose afungiye muri gereza ya Black Beach yo ku murwa mukuru Malabo, ku bindi byaha akekwaho, nk’uko bivugwa n’ikigo cya leta cy’itangazamakuru TVGE.

Visi Perezida wa Guinnee Equatorial, Teodoro Obiang, yatangaje ko hafashwe ingamba zikomeye ku bayobozi basambanira mu biro

Izi ngamba zifashwe nyuma y'uko umwe mu bayobozi, Baltasar Engonga, afatanwe amashusho y'abagore 200 asambana nabo mu biro bye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND