Ibikorwa byo gushimira abasora neza mu Rwanda, byatangiriye mu Majyaruguru, hatangazwa ko iyi Ntara yinjije asaga miliyari 44Frw mu misoro mu mwaka wa 2023/2024.
Intara y’Amajyaruguru
yinjije aya mafaranga mu gihe intego yari ugukusanya miliyari 48,6Frw, ikaba
yaragezweho ku gipimo cya 91.9%. ku bijyanye n’imisoro yeguriwe inzego
z'ibanze, iyi ntara yinjije miliyari 6,7Frw mu gihe intego yari ugukusanya
miliyari 7,3Frw. Ni ukuvuga ko intego yagezweho ku gipimo cya 91,6%.
Komiseri Mukuru w’Ikigo
cy’Imisoro n’Amahoro, Ronald Niwenshuti, yashimye abasora mu Ntara
y’Amajyaruguru, avuga ko gushimira abasora ari umwanya wo kwereka Abanyarwanda
n’abasora umusaruro wavuye mu gukusanya imisoro, kubamurikira bimwe mu byo
imisoro yagejeje ku gihugu, no kungurana ibitekerezo ku byanozwa mu mikoranire
ya RRA n’izindi nzego.
Ku ya 1 Ugushyingo 2024,
nibwo Ikigo Cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, cyatangije ukwezi ko gushimira
abasora b’indashyikirwa, bashimirwa umusanzu wabo mu kubaka igihugu, banasabwa
kwirinda ibikorwa bya magendu n’ibindi bikorwa bimunga ubukungu bw’igihugu.
Ibi bikorwa byatangiriye
mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2024 bizakomereza mu Ntara
y’Iburengerazuba, abasora neza bashimirwe ku wa 8 Ugushyingo, abo mu
Burasirazuba bashimirwe ku wa 12 Ugushyingo, mu Majyepfo abasora bazashimirwa
ku wa 15 Ugushyingo, na ho ku itariki 20 Ukuboza 2024 hazabaho gushimira
abasora ku rwego rw’igihugu.
Minisitiri w’Imari
n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu
wa 1 Ugushyingo 2024, yavuze ko gushimira abasora b’indashyikirwa bituma
abacuruzi barushaho kwibwiriza gutanga imisoro ibareba.
Ati: “Ibikorwa bigamije
gushimira abasora bubahiriza neza inshingano zabo no gushima ibyagezweho
biturutse mu misoro. Ibi bituma abacuruzi barushaho kwibwiriza gusora cyane ko
ari inshingano ku bo bireba bose. Imisoro imaze kugera ku ruhare rushimishije,
51% ku ngengo y’imari.”
Minisitiri Murangwa
yahamije ishoramari ry’abikorera mu myaka itanu iri imbere rizava kuri miliyari
2,2$ rikazagera kuri miliyari 4,6$ mu 2029 bizanajyanishwa no kongera
ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa mu mahanga.
Mu mwaka w'ingengo
y'imari wa 2024/2025, RRA yahawe intego yo gukusanya miliyari 3,690.1Frw
zihwanye na 54% mu ngengo y’imari y’igihugu ingana na 5690 Frw. Iki kigo kivuga
ko kizakomeza gukora amavugurura agamije koroshya serivisi zigenewe abasora.
Hashimiwe abasora neza mu Ntara y'Amajyaruguru
TANGA IGITECYEREZO