Kigali

Bose bashyigikiye urumogi! Amaturufu Kamala Harris na Donald Trump binjiranye mu matora

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/11/2024 16:59
0


Mu gihe habura amaha macye abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakinjira mu matora, twiyibutse imigabo n’imigambi by’Abakandida bifuza kuyobora Amerika muri manda y’imyaka ine iri imbere.



Kamala Harris wo mu ishyaka rya Democratic na Donald Trump wo mu ishyaka rya Republicans bari mu guhatanira gutsinda amatora ateganyijwe kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2024 kuko uzayatsinda wese aza yanditse amateka atarigeze abaho muri USA.

Mu gihe Kamala Harris yatsinda, yaba abaye umugore wa mbere utegetse Amerika dore ko asanzwe ari Visi Perezida wa Amerika muri manda ya Joe Biden icyuye igihe. 

Undi mugore waherukaga guhatanira kuyobora USA, ni Hilary Clinton wabigerageje muri 2016 ariko agatsindwa na Donald Trump.

Mu gihe Donald Trump yatsinda aya matora, yaba abaye Perezida wa mbere uyoboye Amerika inshuro ebyiri ariko muri manda zidakurikiranye. Iyari kuba manda ye ya kabiri yikurikiranye, yatsinzwe na Joe Biden mu mwaka wa 2020.

Si ibyo gusa, ahubwo Donald Trump w’ishyaka Republican aramutse atsinze aya matora yaba abaye Perezida wa kabiri ugiye ku butegetsi atsinze abagore inshuro ebyiri zose mu gihe atsinzwe yaba abaye umugabo wa mbere utsinzwe n’umugore mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Ingingo ku ngingo aba bakandida bazanye mu matora ya 2024.

             1.     Ifaranga

Kamala Harris: Yasezeranyije abaturage ba Amerika ko nibaramuka bamuhundagajeho amajwi, azagabanya igiciro cy’ibiribwa, igiciro cy’amazu, kongerera umushahara abakozi no kuvugurura imiturire muri USA.

Donald Trump: Yasezeranyije abantu ko nibamutora azagabanya igiciro cya Peteroli, kugabanya inyungu ku nguzanyo ndetse no kwirukana abimukira badafite ibyangombwa bateza akajagari mu miturire.

          2. Imisoro

Kamala Harris: Yiyemeje ko naramuka atowe azongera imisoro ku bigo bikomeye aho byibuze umuturage wa Amerika zajya yinjiza $400,000 (£ 305.000) ku mwaka.

Kuri iyi ngingo kandi, yitandukanije na Biden kubera umusoro ku nyungu z’imari, ashyigikira izamuka rito kuva kuri 23,6% kugera kuri 28% ugereranije na 44,6%.

Donald Trump: Yemereye abazamushyigikira muri aya matora ko azagabanura imisoro ku kigero cyo hejuru kurenza uko yabikoze mu mwaka wa 2017 ubwo yatorwaga. Icyo gihe, yashinjwaga gutonesha abaherwe kuruta gushyira imbere rubanda rugufi.

            3.    Gukuramo inda

Kamal Harris: Yemeye gushyiraho uburenganzira bwo gukuramo inda mu mwanya ubwo yiyamamazaga, ndetse avuga ko amategeko atazagira uwo abangamira.

Donald Trump: Nk’uko yakunze kubigaragaza ndetse bigateza impaka ku mbuga nkoranyambaga, Donald Trump ntabwo avuga rumwe n’ibyo gukuramo inda cyane ko agaragaza yuko bitakiri ugukuramo inda ahubwo byabaye kwica umwana muto.

        4.  Abinjira n’abasohoka

Kamala Harris: Kuri iki kibazo byumwihariko mu magepfo ya USA, avuga ko naramuka atowe azacukumbura neza ibibazo Bihari ndetse akabicyemura nta yandi ma miliyari y’amadorali yongeye gutikira.

Donald Trump: Nk’uko yari abifite muri gahunda mu mwaka wa 2016, Donald Trump aracyahagaze ku mwanzuro we wo kubaka urukuta rurerure mu magepfo ya USA aho nta mwimukira uzongera kunyura muri aka gace karimo umutekano mucye kuva na kera.

         5.    Politiki y’ububanyi n’amahanga

Kamala Harris: Yiyemeje ko naramuka atowe azashyigikira Ukraine kandi ko azaharanira yuko Amerika iba Igihugu cy’igihangange ku Isi nk’uko byahoze ariko igitinyiro cyayo kikiyongera.

Ku kibazo cya Irael na Palestine, Kamala Harris ubogamiye ku ruhande rwa Israel yifuza ko aba bombi bahagarika imirwano hanyuma bagakurikiza inzira z’ubwumvikane n’ibiganiro.

Donald Trump: Yifuza ko naramuka atowe Amerika yazahagarika kwivanga mu bibazo by’ibindi bihugu ndetse kandi ko natorwa bizatwara amasaha 24 gusa intambara ya Ukraine na Russia izahita irangira binyuze mu nzira z’ibiganiro.

Donald Trump uvuga ko ashyigikiye Israel, ntabwo yari yagaragaza uburyo ikibazo cya Israel na Gaza yagikemura mu gihe yaba ageze ku butegetsi.

            6.Ubucuruzi

Kamala Harris: yiyemereye ko naramuka atowe azishyuza imisoro yo hejuru cyane ibicuruzwa bituruka mu mahanga mu rwego rwo guteza imbere inganda n’ibikorerwa mu gihugu hanyuma agabanye imisoro y’ibigo bikorera muri Amerika.

Donald Trump: Yatanze impuzandengo y’umusoro mushya wa 10-20% ku bicuruzwa byinshi bitumizwa mu mahanga, ndetse no hejuru cyane ku biva mu Bushinwa. Ibigo bikorera muri USA kandi bizashyirirwaho umusoro mucye cyane.

           7.  Ikirere

Kamala Harris: Ashyigikiye ishyirwaho ry’inganda zikora ibikoresho bidakoresha peteroli ahubwo hakimakazwa ibikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije.

Donald Trump: Mu gihe yamaze ku butegetsi (2016-2020) Donald Trump yagize uruhare rufatika mu gushyiraho ibikoresho byinshi by’umuriro w’amashanyarazi bitangiza ikirere akaba yariyemeje ko muri uwo mujyo azakomeza kurwanya iyangirika ry’ikirere abantu bakoresha imodoka zidasohora imyuka ihumanya ikirere.

                         8. Amategeko

Kamala Harris: Yagerageje ko ari intiti mu mategeko cyane ko afite n’impamyabumenyi mu mategeko.

Donald Trump: Yiyemeje gusenya ibiyobyabwenge, guhashya ihohoterwa n’udutsiko tw’amabandi no kubaka imijyi iyobowe na demokarasi avuga ko yuzuyemo ibyaha.

Yavuze ko azakoresha igisirikare cyangwa ingabo z’igihugu mu guhangana n’uzashaka kuba umwanzi w’ibyiza by’Igihugu cya Amerika.

        9.  Imbunda

Kamala Harris: Avuga ko naramuka agiyeho azakora iyo bwabaga ku buryo urugomo rukoreshwa imbunda muri Amerika ruzagabanuka cyane ugereranyije n’ikindi gihe cyabayeho

Donald Trump: We yemera imbunda nk’uburyo bwa nyuma bwo kwitabara cyane ko mu kwezi kwa Gicurasi yavuze ko imbunda ari inshuti magara n’umuturage. Gusa nubwo avuga ko imbunda ari inshuti magara y’abanyamerika, bagerageje kumurashisha iyo nshuti ye inshuro zirenga 3.

                10.  Urumogi

Kamala Harris: Avuga ko naramuka atowe nta muntu uzongera kunywera urumogi mu bwihisho nkuko byabagaho mu myaka yatambutse ndetse bamwe mu bakoresha urwo rumogi bafatwa bagatabwa muri yombi.

Donald Trump: Yavuze ko igihe kigeze kugira ngo umuntu mukuru wafashwe anyway urumogi ntiyongere kujyanwa muri gereza nk’uko byajyaga bibaho mu myaka yatambutse.

Amatora yo guhitamo uzayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ine iri imbere, ateganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024 andi akazongera kuba mu mwaka wa 2028.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND