Kigali

Mu Rwanda hatowe itegeko rirebana no kongerera urubyiruko amahirwe yo guhatana ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/11/2024 12:45
0


Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye amategeko yemererera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo ajyanye no guteza imbere umukamo w’amata, kongerera urubyiruko ubumenyi bukenewe mu iterambere no kurwongerera amahirwe yo guhatana ku isoko ry’umurimo.



Mu mishinga yemejwe muri iyi Nteko Rusange yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2024, harimo uw'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega cy'lterambere Mpuzamahanga cy'Umuryango OPEC, yerekeranye n'inguzanyo ya miliyoni makumyabiri z'Amadolari y'Abanyamerika (20.000.000 USD) igenewe umushinga wo guteza imbere umukamo w'amata mu Rwanda icyiciro cya 2, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 06 Kanama 2023;

Hemejwe kandi umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'lkigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo ya miliyoni ijana na zirindwi z'Amadolari y'Abanyamerika (107.000.000 USD) (Credit A) n'inguzanyo ya miliyoni mirongo icyenda n'eshatu z'Amadolari y'Abanyamerika (93.000.000 USD) (Credit B), zigenewe gahunda yo kongerera urubyiruko ubumenyi bukenewe mu iterambere no kurwongerera amahirwe yo guhatana ku isoko ry'umurimo, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 12 Nzeri 2024.

Undi mushinga wemejwe ni uw'itegeko ryerekeye ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi.

Ibi bitangajwe mu gihe Raporo ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda, 'Labour Force survey' y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, y’igihembwe cya kabiri cya 2024 iherutse gusohoka yagaragaje ko urubyiruko rufite akazi rwiyongereyeho 4.7%.

Iyi raporo igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri muri rusage kitahindutse cyane mu gihembwe cya kabiri cya 2024 ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko cyavuye kuri 15% kigera kuri 16.8%.

Ubushomeri kandi bwakomeje kuba bwinshi mu rubyiruko bugera kuri 20.5% mu gihe ku bakuru bugeze kuri 14.1%.

Imibare yerekana ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 30 rufite imirimo rwari rugeze kuri 59.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2024 ruvuye kuri 54.7% mu gihembwe nk’icyo mu 2023.

Mu bafite imyaka iri hagati ya 31 na 54 abafite akazi biyongereyeho 1% bagera kuri 76.1% mu gihe abafite imyaka 55 kuzamura bo biyongereyeho 2.4% bituma bagera kuri 36.2%.

Ni mu gihe muri gahunda Guverinoma yemeje y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) izagenderwaho muri manda y’imyaka itanu ya Perezida Kagame.

Ni gahunda yubakiye ku nkingi eshanu z’ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

Guhanga akazi ni bimwe mu byo u Rwanda ruri kwitaho cyane mu guhangana n’ubushomeri kuko rwiyemeje ko mu myaka itanu, buri mwaka ruzajya ruhanga imirimo ibihumbi 250.

Ibyo bizakorwa kandi n’urubyiruko rwubakirwa ubushobozi kuko nk’ubu mu ngengo y’imari ya 2024/2025 gahunda yo guteza imbere urwego rw’abikorera n’imirimo ku rubyiruko yagenewe arenga 218,9 Frw.

No muri nzeri uyu mwaka, nibwo Banki y’Isi yageneye u Rwanda miliyoni 200$ (arenga miliyari 271 Frw) yo kubakira ubushobozi no guteza imbere ubumenyi buhabwa urubyiruko rurenga ibihumbi 200.

Ni amafaranga yateganyijwe muri gahunda yo gufasha urubyiruko guhangana ku isoko ry’umurimo izwi nka ‘‘Priority Skills for Growth and Youth Empowerment: PSGYE). Azatangwa binyuze mu Kigo cya Banki y’Isi kigamije Iterambere, IDA.

Imibare igaragaza ko 20% by’urubyiruko rwo ku Mugabane wa Afurika rudafite akazi, ndetse mu bihugu bimwe na bimwe uyu mubare hari n’aho ugera kuri 70% na 80%. Bimwe mu bikomeza gutuma iki kibazo kidakemuka, harimo kuba nta myanya y’akazi ihagije iri ku isoko, ndetse no kuba ahenshi gupiganirwa imyanya ihari na byo bidakorwa mu buryo bunoze.

Imibare igaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rwari 3.495.825 mu 2023, ariko abagera kuri miliyoni 1,4 ntibari bari mu mashuri, mu kazi cyangwa mu mahugurwa mu 2023.


Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje itegeko rirebana no kongerera urubyiruko amahirwe yo guhatana ku isoko ry'umurimo


Hemejwe n'umushinga w'itegeko wemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga gitsura amajyambere  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND