Kigali

Rihanna yahishuye umuhanzi yifuza gukorana na we indirimbo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/10/2024 14:07
0


Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo n’umuririmbyi w'umunyamerikakazi Billie Eilish w'imyaka 22, uherutse gutangaza ko yikundira abakobwa bagenzi be.



Umuhanzikazi Rihanna yahishuye umuhanzi w'inzozi ze yifuza gukorana na we indirimbo, mu kiganiro yagiranye na Access Hollywood, avuga ko yakwishimira kubona indirimbo ye na Billie Eilish w'imyaka 22 y'amavuko.

Ubwo yabazwaga umuhanzi arota gukorana na we indirimbo yagize ati: "Iyaba byashobokaga nkakorana indirimbo na Billie Eilish. Ni umuhanzikazi mwiza cyane."

Rihanna atangaje ibi mu gihe abahanzikazi b'ibikomerezwa muri Nigeria barimo Tems na Ayra Starr baherutse gutangaza ko Rihanna ari we muhanzikazi barota gukorana na we indirimbo ku Isi ndetse na we yemeye gukorana na bo indirimbo itegerejwe na benshi.

Umwaka ushize, ni bwo Billie yeruye akemeza ko aryamana na bagenzi be b’igitsinagore. Icyo gihe yavuze ko abarizwa mu Muryango w’Ababana bahuje Ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+), ubwo yaganiraga na Variety.

Ati: “Ntabwo nari nzi ko ndi bubivuge, ntabwo nari nzi ko abantu batabizi. Nkururwa n’abakobwa [...] Ndabakunda cyane. Mbakunda nk’abantu. Nkururwa na bo mu by’ukuri.’’

N’ubwo uyu mukobwa yiyemerera ko aryamana n’abo bahuje ibitsina yavuzwe mu nkuru zijyanye n’urukundo n’abagabo barimo Jesse Rutherford, Matthew Tyler Vorce, Brandon Adams n’abandi.

Umuririmbyi w’Umunyamerika, Billie Eilish Pirate Baird O’Connell wamamaye nka Billie Eilish ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku isi kandi bakiri bato. 

Yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Happier Than Ever’, ‘Lovely’ yakoranye na Khalid, ‘Bad guy’, ‘When the party’s over’, ‘Ocean Eyes,’ ‘Everything i wanted,’ 'Birds of a Feather' n’izindi nyinshi.


Rihanna arifuza gukorana indirimbo na Billie Eilish


Billie Eilish aherutse gutangaza ko yikundira abakobwa bagenzi be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND