Kigali

Gerard Pique yigaramye abamushinja kuba nyirabayazana w'itandukana rye na Shakira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/10/2024 14:30
0


Nyuma y'imyaka ibiri n'igice ibyamamare bibiri Gerard Pique na Shakira batandukanye, uyu mugabo yahakanye ibivugwa ko ariwe nyirabayazana ndetse anahishura uko babanye kugeza ubu.



Kuva muri Kamena ya 2022 ubwo umuhanzikazi w'icyamamare Shakira na Gerard Pique batandukanaga nyuma y'imyaka 12 bari bamaranye ndetse bamaze no kubyarana abana babiri b'abahungu.

Iki gihe benshi bibazga ibyabaye hagati y'aba bombi byasenye urugo rwabo, icyakoze mu itangazamakuru byavugwaga ko Pique yaba ariwe wabaye intandaro. Ibi byaje gushimangirwa na Shakira wasohoye indirimbo 2 zose avuga uburyo uyu mugabo yamucaga inyuma.

Ibi kandi nibyo Pique yakomojeho mu kiganiro yagiranye na CNN en Espanol aho yagarutse ku kuba abantu bamunenga ko ariwe wateye kurangira ku mubano we na Shakira, avuga ko atari byo.

Yagize ati: ''Abafana be kugeza n'ubu barantuka ku mbuga nkoranyambaga, bashyizeho amakosa kandi batazi ukuri ku byaberaga mu rugo rwacu. Nirinze kugira byinshi mvuga kiriya gihe kuko ntashakaga ko amabanga yacu mu itangazamakuru''.

Uyu mugabo wubakiye ibigwi bye mu ikipe ya Barcelona, yakomeje ati: ''Ubu benshi bazi ko ari njyewe watumye ntandukana na Shakira ariko sibyo, ibyatumye dutandukana ni byinshi ku mpande zombi ahubwo nuko bumvise uruhande rumwe gusa''.

Gerad Pique usigaye akundana n'inkumi yitwa Clara Marti, yasoje avuga ko abanye neza na Shakira kandi ko ikibahuza ari abahungu babo gusa. Yanasabye abafana b'uyu muhanzikazi kurekera aho kumwibasira kuko atariwe watumye bashwana.

Gerard Pique na Shakira batandukanye bamaranye imyaka 12 banafitanye abana 2

Pique yigaramye abamuvugaho kuba nyirabayazana w'itandukana rye na Shakira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND