Kigali

Abagore: Menya Impamvu zishobora gutera kuribwa amabere

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2024 17:28
0


Abagore bose, mu myaka yose kuva ageze mu bwangavu apfunduye amabere kugeza ageze mu zabukuru yaracuze bashobora kugira uburibwe bw’amabere. Uko uburibwe bungana, aho buherereye ndetse n’igihe bumara birahinduka bitewe n’umuntu ndetse n’icyateye uburwayi.



Nubwo bamwe kuribwa ibere bahita babihuza no kurwara kanseri y’amabere nyamara mu bagore 70% bisuzumisha uburibwe bw’amabere usanga 15% gusa aribo bakeneye imiti, bivuze ko ubundi buba ari uburibwe busanzwe, buza bukanijyana.

Impinduka mu misemburo, imyaka, ingano y’amabere, imyambarire ni bimwe mu bishobora gutera amabere kukurya. Muri iyi nkuru tukaba tugiye kuvuga ku mpamvu nyamukuru zitera kuribwa amabere.

Impamvu zikunze kuba isoko yo kubabara amabere:

1. Ububyimba mu ibere

Ubu bubyimba mu ibere isanga abagore benshi babugira kandi uba wumva ari ikintu kimeze nk’ibuye riri mu ibere. Ibi biterwa n’imiyoboro y’amashereka iba yariremye aho iki kimeze nk’ibuye gishobora kuba gikomeye cyangwa cyorohereye. Usanga ahanini cyiyongera mu gihe cy’imihango, kikagabanyuka iyo umugore yonsa, kikagenda burundu iyo umugore acuze. Nubwo hari igihe kibabaza ariko si uburwayi bukenera umuti.

2. Imiti

Imiti imwe n’imwe umugore aba ari gufata ishobora kugira uruhare mu gutuma amabere abyimba akanababaza. Imiti ishobora kubitera twavugamo:

-Ibinini byo kuboneza urubyaro

-Imiti ihabwa ababuze urubyaro

-Imiti ihabwa abari mu myaka yo gucura

-Imiti izwi nka SSRI (selective serotonin reuptake inhibitors)

-Imiti ya depression

-Imwe mu miti isohora amazi mu mubiri

Niba uri gufata imwe muri iyi miti ukaba uri kubabara amabere, bishobora kuba ari yo mpamvu

3. Kubagwa amabere

Kubagwa amabere byo ntibiyatera kubabara ahubwo uko ahabazwe hakira, ya nkovu ishobora gutuma wumva uri kuribwa ibere ryose

4. Impinduka mu mikorere y’imisemburo

Abagore bari mu myaka isatira gucura (akenshi hejuru ya 40) kimwe n’abafata imiti y’imisemburo ihabwa abamaze gucura bagira amabere yirekamo amatembabuzi nuko bigatuma amabere abyimba kandi akaba ameze nk’atonekara.

5. Isutiye itagukwira

Hari abagore bambara isutiye zibahambiriye cyane bikabije cyangwa se hakaba n’abambara izibarekuye cyane bigatuma ibere ritaba rishyigikiwe neza. Ibi nabyo byavamo kuribwa amabere no gutonekara. Itagufashe ni mbi ku bagira amabere Manini naho iguhambiriye cyane ni mbi kuri bose.

6. Kanseri y’amabere

Ntabwo burya kanseri z’amabere zose zibabaza ndetse burya inyinshi ntizibabaza. Gusa iyo kanseri igendana no kubyimba nta kabuza no kuribwa bikurikiraho. Hari ibimenyetso bisaba guhita ujya kwa muganga ukibibona:

-Kumva igiturugunyu cyangwa ububyimbe mu ibere butari buhasanzwe

Igiturugunyu kiza ntikigende nyuma y’imihango

-Kugira ibisohoka mu moko byaba bisa n’amaraso, nk’amazi cyangwa nk’amashereka kandi utonsa

-Kubabara ibere kandi nta mpamvu igaragara iri kubitera

-Gutukura ibere, kuzanaho igisebe cyanabyara amashyira bijyana no kugira umuriro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND