Kigali

Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry yafatiwe ibihano

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/10/2024 17:39
0


Ikipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya ikinamo myugariro w'Umunyarwanda ,Manzi Thierry yafatiwe ibihano n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Mugabane wa Afurika,CAF nyuma y'ibyo abafana bayo bakoreye Simba SC.



Ubwo hakinwaga umukino ubanza w'ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup ikipe ya Al Ahly Tripoli yari yakiyemo Simba SC, abafana babangamiye abakinnyi b'iyi kipe yo muri Tanzania.

Muri uyu mukino warangiye ari 0-0 abafana ba Al Ahly Tripoli bateye amacupa abakinnyi ba Simba SC ubwo bari basubuye mu rwambariro,barabatuka banabakorera irondaruhu ndetse n'umunyezamu wayo Aishi Manula akubitwa n'ushinzwe umutekano biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga.

Byari na nyuma y'uko Al Ahly Tripoli itishimiye imisifurire aho yavugaga ko hari penaliti yimwe ndetse biba n'imbarutso yo kwitara umusifuzi wasifuye umukinnyi w'umukino.

Nyuma y'ibi Simba SC yahisemo kurega ikipe ya Al Ahly Tripoli muri CAF none ku munsi w'ejo iyi kipe yafatiwe ibihano aho yaciwe ibihumbi 20 by'Amadorali ndetse ikaba izanakina imikino 2 nta bafana bari muri Stade 

Ikipe ya Al Ahly Tripoli byarangiye isezerewe na Simba SC mu mikino ya CAF Confederation Cup aho yatsinzwe ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tanzania.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND