Kigali

Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe uwamusimbuye ku buyobozi bwa Commonwealth

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/10/2024 15:15
0


Perezida Paul Kagame yifurije ishya n'ihirwe Minisitiri w'Intebe wa Samoa, Afioga Fiamē Naomi Mataʻafa wamukoreye mu ngata ku buyobozi bw'Umuryango wa Commonwealth yari amazeho imyaka ibiri, ndetse anamushimira ku mitegurire myiza y'inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri uyu muryango yaberaga muri Samoa.



Perezida Kagame wasoje uruzinduko muri Samoa kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024, yasezeye ku baturage b’icyo gihugu cyakiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’Umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, anabashimira urugwiro bababakiranye.

Yagize ati “Mvuye muri Samoa nishimiye ubwiza bw’iki gihugu n’urugwiro rw’abaturage bacyo. Ndashimira mushiki wanjye, Minisitiri w’Intebe Fiamē Naomi Mataʻafa inshingano ze nk’Umuyobozi Mukuru, nkanamushimira kuba yarayoboranye CHOGM y’uyu mwaka ubwenge n’intego.”

Muri ubu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Umukuru w'igihugu yagaragaje ko azakomeza gukorana n'ibihugu binyamuryango mu kugera ku ntego Commonwealth yiyemeje ndetse asoza avuga ko byari iby'agaciro ku Rwanda kuba rwayobora uyu muryango.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yanyuzwe n'ibihe yagiriye muri Samoa aho amaze iminsi mu Nama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM.

Yagize ati: "Navuye muri Samoa nyuzwe n'ubwiza bw'igihugu ndetse n'urugwiro rw'abaturage bacyo."

Muri CHOGM nyirizina yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 25 Ukwakira, Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma, baganiriye ku ntego z’uyu muryango, by’umwihariko ku kurengera ikirere no gushakira imirimo urubyiruko n’abagore.

CHOGM yaberaga muri Samoa yaranzwe n’ibyiciro by’inama zitandukanye, irimo iyahuje urubyiruko, abagore, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ndetse n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Perezida Kagame wari umaze imyaka ibiri ayoboye umuryango wa Commonwealth yifurije ishya n'ihirwe Minisitiri w'Intebe wa Samoa wamusimbuye kuri izi nshingano







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND