Kigali

Polisi y'u Rwanda yungutse Abapolisi bato barenga 2,000

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/10/2024 15:07
0


Kuri uyu wa Gatanu, mu Ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 20 cy'amahugurwa y'abapolisi bato 2,256.



Ni umuhango waranzwe n’imyiyereko irimo guhosha imyigaragambyo, kurasa, akarasisi n’imyitozo njyarugamba, ukaba wari uyobowe na Minisitiri w’Umutekano, Dr Vincent Biruta.

Umuyobozi w'ishuri rya Polisi y'Igihugu rya Gishari, CP Robert Niyonshuti yavuze ko aba basoje aya mahugurwa bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye izabafasha mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato.

Yabashimiye ku bwishyaka n'ubwitange bagaragaje ndetse anasaba kuzarangwa n'ikinyabupfura aho bazaba bari hose. Yagize ati "Banyeshuri musoje amahugurwa, ndabashimira ku bw’ishyaka n’ubwitange mwagaragaje. 

Amasomo mwahawe ni itangiriro ariko mu gihe cyose muzaba muri muri polisi y’u Rwanda muzakomeza guhabwa andi mahugurwa anyuranye abafasha kurushaho gusohoza ishingano zanyu; muzarangwe n'ikinyabupfura aho muzaba muri hose kuko niwo musingi uyu mwuga mutangiye wubakiyeho".

Minisitiri w’Umutekano, Dr Vincent Biruta yashimiye aba bapolisi kuba barahisemo uyu mwuga avuga ko inyingisho bahawe ari umusingi ukomeye bazubakiraho kugira ngo bakore neza imirimo ibategereje.

Ati: "Bapolisi musoje aya mahugurwa ndabashimira kuba mwarahisemo neza kuza muri uyu mwuga, kandi biroroshye kuko musanze bakuru banyu muri izi nshingano. Inyigisho mwahawe ni umusingi ukomeye muzubakiraho kugira ngo muzakore neza imirimo ibategereje. 

Mugeze kuri uru rwego kubera umwete, umurava n’imyifatire myiza mwagaragaje; ndagira ngo bibatere ishema ndetse bibahe n’imbaraga zo gukora kurushaho, mukagera no ku bindi byisumbuye muri uyu mwuga mwiza mwahisemo".

Yabasabye kuzarangwa n'ikinyabupfura ndetse no kuzashyira umuturage ku Isonga. Yagize ati "Muzarangwe n’ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’abanyarwanda aho muzaba muri hose. 

Muzakomeze kandi ubufatanye buhari n’izindi nzego, mushyire umuturage ku isonga muri gahunda zanyu zose, kuko ibyiza by’abaturarwanda ari byo twese duharanira".

Abapolisi basoje aya mahugurwa ni 2,256 barimo abahungu 1,777 n’abakobwa 479. 


Minisitiri w’Umutekano, Dr Vincent Biruta yashimiye aba Bapolisi bashya kuba barahisemo uyu mwuga anabasaba gushyira umuturage ku Isonga 


Abapolisi basoje aya mahugurwa ni 2,256 barimo abahungu 1,777 n’abakobwa 479








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND