Kigali

CANAL+ yifatanyije n'abanya-Kicukiro mu Muganda inatanga Mituweli ku baturage 884 batishoboye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/10/2024 19:33
1


Umuganda rusange Ngarukakwezi ni igikorwa kimaze kumenyerwa ku Banyarwanda inshuti z’u Rwanda ndetse n’abarugenda, buri wese ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi aba asabwa kwitabira iki gikorwa cy’umuganda.



Umuganda Rusange ukorwa na buri munyarwanda mu rwego rwo kwishakira bimwe mu bisubizo nk'uko abanyarwanda babyiyemeje. Abaturarwanda bose n'inzego zinyuranye yaba iza Leta ndetse n'iz'abikorera, bitabira umuganda rusange. Ni muri urwo rwego CANAL+ yifatanyije n'abanya-Kicukiro mu muganda usoza ukwezi k'Ukwakira 2024.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, CANAL+ Rwanda yifatanyije n’abaturage b'Akarere ka Kicukiro n'izindi nzego zinyuranye mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Muri uyu muganda, hatewe ibiti 10,000 mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Muri iki gikorwa cy'Umuganda rusange, Sosiyete imaze kuba ubukombe ku Isi mu gucuruza ibijyanye n'amashusho ya televiziyo, CANAL+ yatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 884 batishoboye, mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Uyu muganda wahurije hamwe abakozi ba CANAL+, abashinzwe umutekano, ndetse n’abayobozi batandukanye baturutse mu nzego z’ubuyobozi. CANAL+ ikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu kurengera ibidukikije no kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Canal+ ikoze iki gikorwa nyuma y'iminsi micye ifunguye ishami rishya i Nyabugogo mu kwegereza abanyarwanda ibikorwa byayo. Iri shami ryaje risanga ayandi ari i Remera na Kicukiro, ryitezweho umusaruro mu gutanga serivisi yihuse kandi inoze ku bakiriya bayo.

CANAL+ Rwanda yifatanyije n’abanyarwanda n'izindi nzego zinyuranye mu muganda rusange


CANAL+ yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye yo muri Kicukiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABIMANA FRANCOIS2 months ago
    Ni,byiza canal yakoze igikorwa kiza (kuvuza abatishoboye) nange ufite umutima ukunda anyishingire kuri mituel kuko nge n,umuryango wange no kurya ni mana fasha kubera ukene kwivuza byo % birababaje murakoze.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND